RFL
Kigali

Bahuye mu 2019 amubera umubyeyi: Gahongayire yafashije Emmy Vox gukabya inzozi aririmba muri Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2021 10:33
0


Abarebye igitaramo cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival babonye umuhanzi w’umunyempano itangaje Sibomana Emmanuel [Emmy Vox] wigaragaje muri iki gitaramo Aline Gahongayire yatanzemo ibyishimo bisendereye.



Ku wa 9 Ukwakira 2021, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yabaye umuhanzi wa kabiri w’indirimbo ziha ikuzo Imana waririmbye muri iri serukiramuco nyuma y’umuhanzi w’igikundiro Israel Mbonyi.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya Gatatu riri kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Kuri iyi nshuro ryahaye umwihariko abahanzi bashya n’abandi bamaze igihe kinini mu muziki.

Ibi ni nabyo Aline Gahongayire wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yakoze ubwo yahaga umwanya umuhanzi Emmy Vox akaririmba indirimbo ye yise ‘Naramaramaje’ yasohoye tariki 12 Kamena 2021.

Iyi ndirimbo ivuga ishimwe umuntu afite ku Mana nyuma y’imirimo ikomeye yamukoreye; akumvikanisha ko azaharanira kuba mu mababa yayo.

Muri iki gitaramo Gahongayire yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Ndanyuzwe’ yakunzwe mu buryo bukomeye, ageze hagati ahamagara ku rubyiniro umuhanzi Emmy wari mu baririmbyi bamufashaga mu miririmbire.

Emmy yahise aririmba iyi ndirimbo ye afatanyije n’abaririmbyi. Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko afite ibyishimo bidasanzwe, avuga ko iyaba umuntu abasha kubara ibyishimo, yakabibaze muri za miliyoni.

Avuga ko ari intambwe ikomeye Imana imuteje. Yasobanuye ko kuririmba muri Iwacu Muzika Festival ari inzozi yahoranye ariko ko atari azi igihe azazirotorera n’inzira bizacamo.

Ati “Kuririmba muri iki gitaramo byari bimwe mu nzozi nahoze ndota ariko ntazi ngo bizaca mu yihe nzira kugira ngo mbigereho.”

Akomeza ati “Niyo mpamvu bikomeje kumpa icyizere ko n’izindi nzozi mfite nyuma y’izi nagezeho nazo nzazigeraho n'ubwo rimwe na rimwe ncika intege nibaza aho bizanyura kugira ngo mbigereho ariko nk’uko n'ibi byabaye nizeye Imana nsenga ko n’izindi nzazigeraho.”

Mu 2019, ni bwo Emny Vox yahuye na Aline Gahongayire ari mu baririmbyi bamufashije mu ndirimbo ye yise ‘Ntabanga’ yasohoye tariki 25 Kanama 2019.

Icyo gihe bahuriye muri studio ya Kina Music. Emmy avuga ko kuva icyo gihe Aline Gahongayire yamubereye umubyeyi agakunda kumugira inama zitandukanye cyane cyane izerekeye umuziki.

Avuga ko afata Gahongayire nk’umuhanzi w’umunyabigwi ‘mu muziki w’u Rwanda’. Kandi amwigiraho byinshi birimo kudacika intege. Yavuze ko azi Gahongayire aharanira kuzamura ubwami bw’Imana kugeza n’ubu.

Uyu muhanzi yavuze ko Gahongayire yahuye n’ibitero bya satani mu bihe bitandukanye, ariko agaragaza gukomera bitandukanye n’abandi barambarara mu kigeragezo.

Ati “Nibake nzi bahuye n’intambara zikomeye ndetse n’bitero bya Satani nk’ibyo yahuye nabyo ariko ntiyigeze acika intege n’umunsi n’umwe kugeza nanubu aracyakora cyane kugira ngo ubwami bw'Imana buzamurwe.” 

Emmy Vox yavuze ko yakabije inzozi yarose igihe kinini zo kuririmba muri Iwacu Muzika Festival

Emmy Vox avuga ko kuva mu 2019 yahura na Aline Gahongayire yamubereye umubyeyi mu muziki 

Emmy Vox yahawe umwanya aririmba indirimbo ye ‘Naramaramaje’ aherutse gusohora Muri iki gitaramo, Gahongayire yaririmbye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Ndanyuzwe’
Abaririmbyi barimo n’abacuranzi; Arsene, Richard, Emmy, Arnaud, Shalom, Nehemiah n’abandi bafashije Gahongayire gususurutsa abantu Umunyamuziki Gasasira Rugamba Serge yahesheje benshi umugisha muri iki gitaramo

KANDA KU MUNOTA WA 40 UREBE UKO EMMY VOX YARIRIMBYE MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND