RFL
Kigali

Zari yapfukamiye umugabo rubanda bacika ururondogoro-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/10/2021 11:06
0


Kuri uyu wa Gatandutu ubwo Uganda yizihizaga umunsi w'ubwigenge, Zari ukomoka muri iki gihugu yifatanyije n'abandi mu birori byo kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 59, maze apfukamira umugabo rubanda bacika ururondogoro.



Ntabwo Zari yagiye muri Uganda ariko yitabiriye ibirori byabereye kuri Ambasade ya Uganda muri Africa y'Epfo ari naho atuye.


Muri uyu muhango ni nabwo Zari yapfukamiye umugabo w'umuyobozi aramuramutsa n'icyubahiro kidasanzwe maze bivugisha benshi nk'uko blizz. co .ug yandikirwa muri Uganda yabigarutseho.  Uyu mugabo yapfukamiye, ni umwe mu bayobozi ba Uganda bitabiriye uyu muhango. 

Nk'uko bigaragara mu mafoto Zari yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, hari aho yapfukamye aramusuhuza. Uyu munyacyubahiro ni nawe wakase cake [Gato] muri ibi birori byo kwizihiza imyaka 59 Uganda imaze ibonye ubwigenge.

Ubwo uyu muyobozi yakataga cake

N'ubwo Zari gupfukamira umugabo akamusuhuza mu cyubahiro cyinshi byavugishije rubanda, bisanzwe ari umuco muri Uganda ko umugore iyo igiye gusuhuza umugabo yubashye apfukama maze akabona kumuramutsa.

Bisa n'aho Zari nawe yagaragaje umuco w'aho akomoka maze agapfukamira uyu muyobozi akabona kumusuhuza. Bamwe mu bashyize ibitekerezo ku ifoto yasangije abakunzi be apfukamye aramutsa uyu muyobozi, hari abagaragaje ko yubahirije umuco. Muri aba harimo n'uwitwa 254_b.i.g kuri instagram wavuze ko ari muco nyawo w'abagande yagaragaje.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND