Kuva Newcastle yafatwa n'igikomangoma cya Saudi Arabia, yahise ahigika abandi bakire barimo n'uwa PSG.
Ikigo
cya Leta Public Investment Fund kiyobowe n'igikomangoma cya Saudi Arabia, Prince
Mohammed bin Salman, cyamaze kugura ikipe ya Newcastle united yo mubwongereza, byahise bituma Newcastle united ariyo kipe iyobowe n'umuntu ufite amafaranga
menshi.
Tugiye
kurebera hamwe amakipe 10 afite abayobozi bafite amafaranga menshi. Ni urutonde
turi bukore duhereye ku mwanya wa 10.
10
Guo Guangchang (5.2bn)
Yaguze
ikipe ya Wolves mu 2016, ndetse bituma iyi kipe igaruka muri Premier League. Guo
Guangchang ni umuyobozi wa Fosun Group. Nyuma yo kongera amasezerano mu bijyanye
n'ubuvuzi, byahise bituma aba umwe mu bashoramari bakomeye muri uyu mwuga.
9.
Zhang Jindong (£6.2bn)
Zhang Jindong ni umuyobozi w'ikipe ya Inter Milan.
N'ubwo Inter Milan imaze igihe ifite ibibazo by'amikoro, ariko Zhang Jindong ni
umuyobozi wayo kuva mu 2016.
8.
Stan Kroenke (£6.8bn)
Yaguze
umugabane wa mbere muri Arsenal mu 2008, nyuma mu 2011 aza kongera kugura
imigabane, ari nabyo byatumye atangira kugaragara mu bantu b'imbere muri
Arsenal. Stan Kroenke ukomoka muri Amerika, asanzwe afite n'andi makipe arimo
La Rams ndetse na Denver Nuggets, ni umuyobozi wa Real estate development
group.
7. Philip Anschutz (£8.1bn)
Yagarutse
mu mupira w'amaguru ubwo yafataga La Galaxy yo muri Amerika, akaba afite
ubucuruzi bw'amavuta yo guteka. Philip Anschutz ni umwe mu bashinze ikipe ya La Galaxy, ndetse akaba ariwe washinze amakipe yose afite aho ahuriye na La Galaxy arimo
Chicago fire, Colorado Rapids, Houston Dynamo, San Jose Earthquakes ndetse na
D.C. United.
6
Roman Abramovich (£10.5bn)
Roman
Abramovich uyobora Chelsea, ni umwe mu baherwe mu mupira w'amaguru bazwi kubera
ibyemezo afata, ndetse n'ibigwi ikipe ya Chelsea yubatse kuva yayifata. Mu 2003 , nibwo Abramovich yaguze Chelsea akayabo ka (£140m).
5
Andrea Agnelli (£14bn)
Andrea
Agnelli uyobora Juventus, ntabwo ariwe wayiguze, ahubwo ni umuryango we ufite
iyi kipe kuva 1923 itangijwe na Giovanni Agnelli. Andrea Agnelli yagizwe
umuyobozi wa Juventus kuva mu 2010.
4
Dietrich Mateschitz (£15.7bn)
Dietrich
Mateschitz afite amakipe abiri, ariyo RB Leipzig na RB Salzburg. Uyu mugabo
usanzwe ari umushabitsi, afite imigabane ya 49 ku ijana mu ruganda rwa Red
Bull, nk’uko tubicyesha urubuga rwa
Forbes, Dietrich aza ku mwanya wa 40 mu bantu bakize ku Isi.
3
Shaikh Mansour (£21bn)
Sheikh
Monsour yaguze Manchester City kuva 2008; 2009 itangira kugura abakinnyi
bakomeye ndetse no gushaka abatoza, byatumye itangira no gutwara ibikombe bya
shampiyona no kwitwara neza i Burayi. Mansour abarirwa akayabo ka 21bn, akaba
akomoka mu muryango bivugwa ko utunze $1 Trillion.
2
Qatar Investment Authority (220bn)
Qatar
Investment Authority niyo yaguze ikipe ya PSG, aho Tamim bin Hamad ufite
imigabane ya 70 ku ijana, yahise aba umukire wa mbere uje mu mupira w'amaguru.
1
Saudi Arabia Public Investment Fund (320bn)
Kuri
uyu wa kane nibwo ikipe ya Newcastle united yaguzwe na Public Investment Fund
iyobowe n'igikomangoma Mohammed bin Salman, aho iyi kipe yatanzweho akayabo ka
£305m. Igikomangoma Mohammed bin Salman kugeza ubu, afatwa nk'umukire wa mbere
ku Isi ufite ikipe y'umupira w'amaguru.
TANGA IGITECYEREZO