RFL
Kigali

Urubyiruko rw’i Rubavu na Muhanga rugiye kwigishwa gutunganya filime ku buntu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2021 9:10
0


Mashariki African Film Festival n’ikigo Goethe Institute binyuze mu mushinga bise “Tumenye sinema” bateguye amahugurwa y’amezi atandatu ku rubyiruko rwo mu Rubavu no mu Karere ka Muhanga, azabafasha kwiga umwuga wa sinema, nk’umwe mu ihanzwe ijisho muri iki gihe.



Aya mahugurwa aterwa inkunga na European Union azamara amezi atandatu, aho kwiga ari ubuntu. Abashoje amasomo bibumbira muri koraperative mu rwego rwo gushobora kwihangira imirimo kandi bahabwa ibikoresho bibafasha gushyira mu bikorwa y’amasomo bize mu bikorwa.

Uwiyandikisha muri uyu mushinga asabwa kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35 y’amavuko. Bagomba kuba bararangije byibura icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye cyangwa bararangije amashuri yisumbuye kandi n’uwarangije Kaminuza akaba adafite akazi nawe ntabwo ahejwe.

Uwiyandikisha kandi asabwa kuba yumva neza ururimi rw’Icyongereza kandi yiteguye anashoboye kuba yakwiga muri Rubavu cyangwa Muhanga.

Ushobora kwiyandikisha unyuze kuri masharikiproject20@gmail.com bitarenze taliki ya 10 Ugushyingo  2021 kuko gutangira amasomo ari mu Ugushyingo 2021.

‘Tumenye Sinema’ ni gahunda y’umushinga ya Mashariki African Film Festival iserukiramuco rya Cinema mu Rwanda ifatanije na Goethe Institute igamije guteza imbere urubyiruko, ruri mu mwuga wa sinema uterwa inkunga na European Union mu Rwanda.

Ni umushinga ugamije gufasha urubyiruko rungana na 400 mu kwihangira imirimo muri filime. Uyu mushinga watangiye muri 2020 ukazasoza mu 2024.

Unagamije kwongerera ubumenyi-ngiro n’ubushobozi urubyiruko rukora umwuga wa sinema; kurubumbira muma Cooperative, guteza imbere inkuru zikorerwa mu Rwanda. Gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo no kurukangurira kugaragaza impano zabo ba binyujije mu kubara izo nkuru.

Umushinga “Tumenye Cinema” ugizwe n’ibice bitatu, kwigisha abitabiriye, gutoza n’imikoro ku bigishizwe, gushinga cooperative bazabarizwa mo no kubageza kusoko ry’umurimo mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo

Aba banyeshuri bahabwa ubumenyi mu bijyanye no kugurisha, kumenyekanisha ibyo bakora, gushinga koperative, ifatwa ry’amashusho (Cinematography), kuyobora film (Directing, Screenwriting), urumuri (Lighting) n’amajwi no kunononsora (Sound record and editing).

Mu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19 abitabiriye bose bashyirwa mu matsinda atatu, kandi buri tsinda rikiga amasaha atatu mu buri nyigisho kandi aya masomo yose akabera icyarimwe.

Ku wa 19 Gicurasi 2021, ni bwo Aimable Twahirwa Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yatangije ku mugaragaro umushinga wiswe ‘Tumenye sinema’ ugamije gufasha urubyiruko rungana na 400 mu kwihangira imirimo muri filime, no gukuza impano zabo mu Inganda Ndangamuco.

Ni mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, Umuyobozi mukuru wa Goethe, Katharina Hey n’Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madame Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga n’umukinnyi wa filime waboneye benshi izuba Kennedy Mpazimaka. Aimable Twahirwa Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, avuga ko abakora n’abinjira mu Inganda Ndangamuco bashyigikiwe Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga avuga ko uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 4 uzaba umaze guhindura isura ya sinema mu Rwanda

Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga; Aimable Twahirwa Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madame Nuwumuremyi Jeannine n’Umuyobozi mukuru wa Goethe, Katharina Hey/ Ifoto: Ububiko

Mashariki African Film Festival ifatanije na Goethe Institute batewe inkunga na European Union mu Rwanda, bagiye kwigisha urubyiruko rw’i Rubavu na Muhanga gutunganya filime








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND