Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye babona amafoto y'umusirikare w'ibigango, utinyitse wambara imyenda ya gisirikare ikamwuzura. Uyu musirikare yitwa Raymond Kwaku akaba Serija (Sergeant) mu gisirikare cya Ghana.
Raymond Kwaku ni umusirikare ukorana n’ingabo za Ghana ukunda gukora cyane Siporo ngororamubiri, guterura ibyuma biremereye akora imitsi n'umubiri ukomeye cyane. Umubiri we uteye ukwe mu basirikare bose ba Afurika aho ibinyamakuru bitandukanye byagiye bimwandikaho bivuga ko ariwe musirikare w'ibigango muri Afurika.
Sgt. Raymond Kwaku azwi ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto ye n'amashusho menshi ari muri Siporo ngororamubiri ari muri Gym. Raymond uvuka mu gace ka Ashanti ko muri Ghana, kuva mu bwana bwe yakundaga gukora Siporo ageze no mu gisirikare arayikomeza yubaka umubiri, aba umusirikare w'ibigango muri Afurika.
Raymond akora siporo cyane
TANGA IGITECYEREZO