Umuhanzi akaba anavanga imiziki, Dj Phil Peter, yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Bimpame” yakoranye n’umuhanzikazi Marina, avuga ko amashusho yasakaye amugaragaza bari mu gitanda kimwe bameze nk’abashwana yasohotse mu buryo atari azi.
Aya mashusho ntari mu ndirimbo aba
bahanzi bombi bakoranye yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ku
mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki za Dj Phil Peter.
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Phil
Peter yari aherutse kuyiteguza abantu, akanabwira Davis D ko
natinda gusohora indirimbo ye yise ‘Eva’ azamutanga, kandi azamuhiga.
Iyi ndirimbo "Bimpame" ya Phil Peter
na Marina, ivuga ku bantu babiri bakundana, aho umwe aba abwira mugenzi we ko hari abamubaza impamvu yamuhisemo, ariko akabima amatwi.
Uyu mushinga w’iyi ndirimbo wari
umaze imyaka ibiri. Phil Peter avuga ko we na Marina batinze kuyikora, ahanini bitewe
na gahunda zitandukanye za buri umwe.
Uyu munyamakuru wa Isibo Tv, yabwiye
INYARWANDA ko Marina ari inshuti ye y’igihe kirekire, ku buryo baziranyi na mbere y’uko uyu mukobwa yinjira mu muziki, akiri ku ntebe y’ishuri.
Yavuze ko Marina ari no mu
bigeze kwitabira irushanwa ‘Special Vacance’ yakoreraga kuri Isango Star, ryashakishaga impano mu rubyiruko rushaka kwinjira mu muziki.
Ati “Marina hari ibintu byinshi by’amabanga
tuziranyeho. Ni umuntu wanjye, gukorana nawe ni byiza.”
Akomeza ati “…Ni umuhanzi w’umuhanga
ukeneye amaboko mazima. Imana ishimwe ko yavuye muri The Mane akagarukamo.
Nkubwije ukuri afite ibintu byinshi byo kwereka Isi, ahubwo birasaba umuntu ubasha
kubivumbura akamenya n’ibyo ari byo."
Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, ku mugoroba w'uyu wa kane tariki 30 Nzeri 2021, hasohotse amashusho agaragaza Phil Peter ari mu buriri bumwe na Marina, bameze
nk’aho bari gushwana, umwe atemera ibyo undi yamusabaga.
Aya mashusho yahererekanyijwe n’abantu
batandukanye, buri wese yibaza icyo bakoraga. Murungi Sabin yanditse kuri 'post' ya Irene Murindahabi agira ati "Agatwiko kari aha. Phil Peter buriya waviriyemo aho sha?"
Phil Peter yabwiye INYARWANDA, ko nta
byinshi yavuga kuri aya mashusho kuko yasohotse mu gihe atari yiteze, kandi ko
umuntu wayasohoye batari babivuganye.
Ati “Ntabwo ari njyewe wayasohoye.
Hariya habayeho akabazo ntashobora kuvugira mu itangazamakuru. Ariko nta kundi.”
“Kuko iyo nshaka kuyasohora ntabwo
yari gusohokera kwa Irene [Umunyamakuru M. Irene bakorana kuri Isibo Tv], yari
gusohokera ku muntu tutaziranye, umuntu abantu batacyeka, ariko nyine habayemo
akantu nzasobanura mu gihe kiri imbere.”
Ni amashusho avuga ko atashyizwe muri
iyi ndirimbo ‘kuko Producer wayakoze yahisemo ay’ingenzi’.
Phil Peter asohoye iyi ndirimbo mu
gihe aherutse gusohora indirimbo ‘Amata’ yakoranye na Social Mula, ihatanye mu
bihembo bya Kiss Summer Awards.
Ni indirimbo avuga ko ikwiye gutwara
igihembo mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi, ashingiye ku gihe imaze itava ku
ntonde z’indirimbo zikunzwe. Ariko ngo ‘kuko umuntu wese uba uhatanye aba
agomba kukijyana, ndategereje’.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, yakozwe na Producer Element inononsorwa na Producer Bob, naho amashusho yakozwe
na Oskados Oscar, afatirwa ku Kivu.
Phil Peter yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Bimpame” yakoranye na Marina
Phil Peter yavuze ko amashusho amugaragaza ari mu gitanda kimwe na Marina yasohotse mu buryo atazi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIMPAME’ YA PHIL PETER NA MARINA
TANGA IGITECYEREZO