Mu gihe hakomeje kugaragazwa abahanzi bashobora kwitabira ibihembo bya Grammy Awards 2022, umuhanzi Wizkid wo muri nigeria yaje ku rutonde rw'abahanzi bafite album zakunzwe cyane, kuburyo zatwara ibi bihembo. Album “Made in Lagos” ya Wizkid, ikaba yaje muzihabwa amahirwe menshi yo kuzahatana muri Grammy Awards 2022.
Wizkid, umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze kugeza injyana nyafurika ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bafite album nziza zishobora kuzajya guhatana mu bihembo bya Grammy Awards 2022. Ubusanzwe ibi bihembo bifatwa nk'ibya mbere bikomeye mu muziki, byitabirwa n'abanyamerika gusa Wizkid arimo guhabwa amahirwe ko nawe yakwitabira ibi bihembo.
Ikinyamakuru Billboard Magazine, kabuhariwe mu kwerekana indirimbo zikunzwe cyane ku isi no gusesengura ibijyanye n'umuziki, cyamaze gutangaza ko umuhanzi Wizkid ashobora kujya mu bahanzi bazahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2022. Mu rutonde rw’abahanzi basohotse bahabwa amahirwe yo kuzitabira ibi bihembo, Wizkid yarugaragayeho ariwe muhanzi nyafurika wenyine.
Kuri uru rutonde kandi, rwagaragaje abahanzi bafite album zakunzwe cyane, bashobora kuzahangana mu bihembo bya Grammy Awards 2022 mu kiciro cya album nziza. Izi album zirimo Justice ya Justin Bieber, Sour ya Olivia Rodrigo, Donda ya Kanye West, Montero ya Lil Nas, Positions ya Ariana Grande, Evermore ya Taylor Swift, Planet Her ya Doja Cat, Certified Lover Boy ya Drake hamwe na Made in Lagos ya Wizkid.
Wizkid akaba yarasohoye Made in Lagos muri 2020. Ikubiyeho indirimbo zakunzwe cyane zirimo True Love, Smile, Sweet One, Ginger yakoranye na Burna Boy, by’umwihariko na Essence ikomeje gukundwa cyane ndetse imaze gusubirwamo inshuro ebyiri irimo na Justin Bieber. Iyi album ikaba iri guhesha amahirwe Wizkid yo kuzahangana mu bihembo bya Grammy Awards 2022
TANGA IGITECYEREZO