RFL
Kigali

“Umupira si filime, niba abantu bose mwarebye ko bazi gukina na Masudi yabibonye” – Masudi Djuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2021 14:16
2


Nyuma y’uko abakinnyi b’abanya-Maroc Rayon Sports yatijwe na Raja Cassablanca bakinnye umukino wa mbere muri iyi kipe, aho batsinzwe na Gorilla FC mu wa gicuti, umutoza mukuru w’iyi kipe, Masudi Djuma yagize icyo abavugaho, ashimangira ko bazafasha byinshi Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021/22.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, Rayon Sports yakinnye umukino wa gatatu wa gicuti, yitegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, ukaba wagaragayemo abakinnyi benshi bari mu igeragezwa muri iyi kipe ndetse n’abashya baheruka kugurwa, ndetse ukaba wagaragayemo abanya-Maroc babiri Rayon Sports iheruka gutizwa na Raja Cassablanca.

Aba banya-Maroc bakinaga umukino wabo wa mbere muri iyi kipe, nyuma yo kugera mu Rwanda. Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati ni we wari wabanjemo, gusa yakinnye iminota mike aza kuvunika arasimbuzwa.

Rharb Youssef ukina nka rutahizamu, ndetse ushobora no gukoreshwa ku mpande ariko nabwo asatira, yakinnyi iminota 45 y’igice cya kabiri ndetse imikinire ye yanyuze benshi bakurikiye umukino.

Nyuma y’uyu mukino mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza Masudi Djuma yavuze uko yabonye aba bakinnyi, mu mukino wabo wa mbere mu mwambaro wa Rayon Sports, aho avuga ko yizeye ko hari icyo bazafasha Rayon Sports nibamara kumenyerana na bagenzi babo.

Yagize ati “Umupira si film abantu bose barakureba, niba abantu bose mwarebye ko bazi gukina na Masudi yabibonye, icya mbere azi gufata umupira agatanga passe, nta mwarabu utazi gukina ngira ngo babuze uko binjira mu mukino, naho umupira mu maguru barawufite kandi ngira ngo bazadufasha”.

Gusa muri uyu mukino, Manace Mutatu yakinnye iminota micye ahita asimbuzwa, uyu mukinnyi akaba atarahawe umwanya uhagije wo gukina mu mikino iyi kipe iheruka gukina, ibintu byibajijweho n’abatari bacye bituma Masudi Djuma asobanura iby’uyu mukinnyi.

Masudi yavuze ko bitagakwiye guteza ikibazo, kuko muri uriya mukino yashakaga kugerageza abakinnyi bose ngo bakine.

Biravugwa kandi ko Rayon Sports iri mu biganiro n’umunyezamu Kwizera Olivier, kugira ngo ayigarukemo.

Rayon Sports iritegura undi mukino wa gicuti na AS Kigali, kugira ngo ihitemo abakinnyi isinyisha bazayifasha umwaka utaha, mu bari mu igeragezwa.


Ayoub Ait yakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports n’ubwo yahise avunika

Rharb Youssef yashimwe na benshi bari ku kibuga mu minota 45 yakinnye muri Rayon Sports


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda janvier2 years ago
    Turabishimiye gusa muza bokore
  • Hako-g jado2 years ago
    Abakinnyi beza bacu tubahahe ikaze mw'ikipe nziza yacu !!!!





Inyarwanda BACKGROUND