RFL
Kigali

Manny Pacquiao witegura kwiyamamariza kuyobora Phillippines yasezeye burundu mu iteramakofe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/09/2021 18:39
0


Nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora igihugu cya Phillippines mu matora ateganyijwe umwaka utaha, umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe Manny Pacquiao yasezeye burundu kuri uyu mukino kugira ngo ahe umwanya uhagije Politiki.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 20201, nibwo Pacquiao witegura guhatana mu matora ya Perezida wa Phillippines, yatangaje ko asezeye burundu mu mukino w’iteramakofe amazemo imyaka myinshi.

Pacquiao yatanzwe nk'umukandida n'igice kimwe cy'ishyaka riri ku butegetsi, PDP-Laban, ryacitsemo kabiri kubera aya matora.

Uretse kuba azwi cyane mu iteramakofe kubera ibigwi ahafite, uyu mugabo w'imyaka 42 ni n'umusenateri mu nteko ya Philippines.

Perezida Rodrigo Duterte ntiyemerewe kwiyamamariza indi manda, ariko ikindi gice mu ishyaka rye cyamutanzeho umukandida nka visi perezida, ibyo bamwe babona ko ari ugushaka kunamba ku butegetsi.

Icyo gice cyari cyamutoranyije ngo azabe yungirije inshuti ye y'igihe kirekire, Christopher "Bong" Go, ariko Bwana Go yarabyanze.

Nk'umukinnyi w'iteramakofe, Pacquiao afite umuhigo ku isi wo kuba uwa mbere mu byiciro umunani bya boxe.

Umukino we uheruka yawutsinzwe n'umunya-Cuba, ahita avuga ko arimo kureba uko asezera uyu mukino.

Mu kwemera kuba umukandida, Pacquiao yagize ati: "Ndi umurwanyi, kandi nzahora ndi umurwanyi muri 'ring' no hanze yayo".

Yasezeranyije kurwanya ubukene na ruswa.

Ni umugabo ukunzwe mu gihugu cye ariko ushobora guhura n'urugamba rukomeye muri ayo matora, aho Sara Duterte-Carpio, umukobwa wa Perezida Duterte, ahabwa amahirwe.

Ntibizwi neza abakandida bazemerwa na komisiyo y'amatora mu batanzwe n'ibice byacitse mu ishyaka PDP-Laban. 

Pacquiao witegura guhatana mu matora ya perezida wa Phillippines yasezeye ku mukino w'iteramakofe

Pacquiao asanzwe ari umusenateri muri Phillippines





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND