RFL
Kigali

Igitaramo Bruce Melodie yagombaga guhuriramo na Harmonize muri Canada cyasubitswe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/09/2021 12:15
1


Bruce Melodie yateguye ibitaramo bitandukanye azagenda akorera mu bice binyuranye by'isi ariko ingamba za COVID'19 zongeye gukoma mu nkokora ibikorwa bye bituma yimura igitaramo cyari gitegerejwe kubera muri Canada mu kwezi gutaha.



Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Bruce Melodie yari afite igitaramo cyagombaga kubera muri Edmonton mu gihugu cya CANADA mu kwezi gutaha k'Ukkwakira ku itariki 08. Iki gitaramo kandi bikaba byari biteganijwe ko azagihuriramo na Harmoniza umuhanzi uri mu bakomeye mu karere ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Mu butumwa Bruce Melodie amaze kunyuza kuri instagram akaba atangaje ko cyasubitswe. Ati: "Dutewe agahinda no kubamenyesha ko bitewe n'amabwiriza mashya ya Covid19 asaba ko abitabira ibikorwa by'abantu benshi bagomba kuba baramaze kwikingiza, twahisemo kwimura igitaramo kugira ngo duhe amahirwe abantu benshi babanze bamare kwikingiza. Indi tariki muzayimenyeshwa kandi ndabashimiye mwese ko mudahwema kudushyigikira." Asoza ubutumwa bwe agira ati: "Twese hamwe tuzazamuka hejuru y'icyorezo mukomeze kwirinda." 

Kuva Bruce Melodie yatangaza ibitaramo bizenguruka Isi yise Kigali World Tour, yakomeje kugenda akomwa mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19 bihereye ku byo yari afite mu Burundi byahagaritswe none n'icyo yari afite muri CANADA kirasubitswe. Hasigaye ikindi gitegerejwe kuwa 30 Ukuboza 2021 mu gihugu cya United Emirates Arab mu gace kazwi cyane ka Dubai gafatwa nk'ubwami bw'ubucuruzi ku isi by'umwihariko gafatiye runini Africa.

Igitaramo cya Bruce Melodie cyagombaga kubera mu kwakira muri Edmonton mu gihug cya CANADA kimuwe

Igitaramo kimuwe cya Edmonton cyari kuzahuriramo Harmonize na Bruce Melodie 


Ubutumwa bwa Bruce Melodie butangaza ko igitaramo yari ategerejwemo muri CANADA cyasubitswe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kay2 years ago
    Yavuze ko ari visa bamwimye akareka kubeshyera covid ino abantu abarahura upfa kuba ufite icyemezo cyuko wikingije





Inyarwanda BACKGROUND