RFL
Kigali

Rayon Sports vs Musanze FC: Umunsi w’amahitamo ku mutoza Masudi Djuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2021 13:56
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Rayon Sports iratangira kwitegura urugamba rutoroshye rwo gushaka igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2021/22 ikina umukino wa gicuti na Musanze FC, umukino w’amahitamo ku mutoza Masudi Djuma ukeneye abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports.



Uyu mukino wa mbere Rayon Sports igiye gukina yitegura umwaka w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha, urabera mu nkarere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane saa Munani.

Ni umukino Rayon Sports ikina igerageza abakinnyi batandukanye bashya bashobora kuzakurwamo abazayikinira mu mwaka w’imikino wa 2021/22, barimo rutahizamu w’umunya-Mali Souleymane Sanogo utegerejwe na benshi muri uyu mukino.

Rayon Sports ikomeje kugerageza abakinnyi batandukanye kugira ngo ijonjoremo abahiga abandi bazakoreshwe mu mwaka utaha w’imikino.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Masudi Djuma Irambona, aherutse gutangaza ko abakinnyi bari gukora igeragezwa muri iyi kipe batari ku rwego rwayo kuko bari hasi cyane, avuga ko iyi kipe ikeneye abakinnyi bari ku rwego rwayo kugira ngo igere ku ntego zayo yihaye uyu mwaka.

Uyu mukino iyi kipe ikina na Musanze FC, uraza kubera urufunguzo abakinnyi bamwe na bamwe bari mu igeragezwa kwinjira muri Rayon Sports, ndetse unabere igisubizo umutoza Masudi Djuma ukeneye kubona abannyi bari mu igeragezwa bakina.

Bamwe mu bakinnyi bategerejwe n’abafana ba Rayon Sports, barimo rutahizamu umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy, umunya-Mali Souleymane Sanogo, umunya-Tanzania Hassan wakiniraga Namungo FC yo muri Tanzania, Nsengiyumva Isaac usanzwe akinira ikipe ya Express Fc yo muri Uganda na Gakwavu Jean Berchmas, uyu akaba ari umunyarwanda wakiniraga Vipers Fc yo muri Uganda.

Nyumka y’uyu mukino, biravugwa ko Rayon Sports izakina indi mikino ya gicuti na Police FC na AS Kigali mbere yuko shampiyona itangira.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira mu kwezi gutaha ku Ukwakira. 

Essomba Onana ni umwe mu bakinnyi bategerejwe na benshi

Nizigiyimana Karim Mackenzi ari gukora igeragezwa muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawizera Damascene2 years ago
    Reyon tuyifurije gutsinda 3goals vs 1goal





Inyarwanda BACKGROUND