Nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 yari abereye umuyobozi, biravugwa ko Umunyamakuru Sam Karenzi ariwe ugiye kuba umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ‘FERWAFA’, asimbuye Uwayezu François Regis uherutse kwegura ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Tariki ya 15 Nzeri 2021, ni bwo Sam Karenzi yandikiye ubuyobozi bukuru bwa Radio/TV 10 ibaruwa yegura ku mirimo yari ashinzwe, nk’umuyobozi wa Radio na televiziyo.
Nyuma y’iyi baruwa, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru, hasakaye amakuru avuga ko uyu munyamakuru na bagenzi be bakora ikiganiro Urukiko rw’imikino gitambuka kuri Radio10, ko bagiye kwimurira iki kiganiro kuri Fine FM.
Ibi bikaba byaratewe n’impinduka zakozwe n’ubuyobozi bwa Radio10, bwahinduriye imirimo n’ibiganiro, abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko, aho Karenzi yagizwe umuyobozi wa Radio na Televiziyo, abandi barimo Taif ana Axel bagahindurirwa ibiganiro, byanatumye Horaho Axel asezera.
Gusa amakuru InyaRwanda.com yamenye ni uko Sam Karenzi ariwe uzaba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, asimbuye Uwayezu Regis weguye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.Com, Sam Karenzi yemeye ko yamaze gusezera kuri Radio/TV10 ariko avuga ko ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA na we atabizi. Yagize ati:
Ni byo koko namaze gusezera kuri Radio/TV10, nanditse ibaruwa ku itariki ya 15 Nzeri, gusa ndacyari umukozi w’iki gitangazamakuru kugeza tariki ya 30 z’uku kwezi nk’uko biri mu masezerano. Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano kuko ubu ndacyari umukozi w’iki kigo.
Nyuma y’ubwegure bw’uwari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis, ntabwo iri Shyirahamwe riratangaza umusimbura we, bivugwa cyane ko azaba Sam Karenzi umaze igihe kirekire mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze kuri Radio Salus na Radio10.
Biravugwa ko Sam Karenzi agiye kuba umunyamabanga wa FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO