Ni agahinda kuri wowe ariko hisha amarira yawe. Narakubabaje ariko ngarura aho nahoze. Inkuru y’agahinda kuri Cia usabwa kugaruka udashaka kugaruka neza. Iyi nkuru uyigiremo.
Nukunda umuntu ukamwimariramo, hari ubwo nyuma
uzasanga atarigeze akwiyumvamo na gato. Ahari ubu ni bwo wabasha kumenya ingano y’urukundo
agufitiye, ukabasha no kumenya niba muzagumana cyangwa niba azagusiga. Cia
yarababajwe ariko uwamubabaje ari kumusaba kugaruka. Uwakubabaje ntaho yagiye
gusa guhinduka bibaho kandi kubabazwa bimarwa no kwitabwaho birenze urwego wababajweho.
Amarangamutima yanyujijwe mu rwandiko rwandikiwe Cia wasizwe, yari yuzuye amarira gusa. Uyu musore wasize Cia ku musozi, yasubije amaso inyuma maze afata umwanya, aterura amagambo akomeye, asa neza n'ayo umuhanzi w’icyamamare ‘The Weeknd’ yanyujije mu ndirimbo ye yise ‘Save The Tears’.
Uyu musore yagize ati “Nahoze nifuza kuba hamwe nawe, kuko nagukundaga cyane ariko ubusanzwe wakundaga kuririmba gusa mbura ubwenge, nibagirwa kugura ibyo wagombaga gukenera byose, nagufashe nk'utazagenda, narishutse nkufata nk'uzemera kuba nabi, sinamenya ko icy’ingenzi gishyirwa hafi kandi kigashakirwa umwanya gikwiriye, birangira unyanze, none ndi kwicuza.
Iyo nkuboneye kure urimo kuririmba rero, mbona wishimye cyane, mbona uri wa mukobwa wabonye ibyo yaburaga, ahari sinarinamwiza kuri wowe. Mukundwa iteka ubwo wambonaga, ukambonera kure, byasaga n'aho bigutangaje cyane ukaza wiruka cyane ukanyegera ukampobera maze nanjye ngafunga amaso y’umutima nkakubonera imbere, maze nkabona igitonyanga kimwe cy’amarira kivuye mu maso yawe kiramanutse ariko simenye amaherezo y’izo nzozi narotaga kumanywa.
Ese warizwaga ni iki? Ese wari uzi ko nzagusiga? Ese
wari waratekereje ko umunsi uzagera nkagusiga cyangwa warizwaga n’ibyishimo
n’impumuro yanjye utabonaga iteka uko uyishaka?, ahari n’ibyari bube
byakurizaga kuko wabonaga ko hari undi uri iruhande ugushaka kandi ukeneye kukwitaho kurenza njye ariko ukabura uko umuha umwanya, maze bikakubabaza. Mukundwa
nanjye sinzi uko nagusize kuko sinabyifuzaga, ahari ntiwari bube uwanjye by’iteka
ahari sinari bushobore ku kwitaho.
Mukundwa narakurijije ubwo nagusigaga nkigendera ariko
sinabitekerezaga , ntago nabiteganyaga ariko nawe ntiwigeze umbaza impamvu
nagushenjaguriye umutima, wakabaye waranyegereye ukambwira ko byakubabaje. Gusa, ubanza uku ari ukwigiza nkana by’uwatsinzwe disi.
Cia, niba warababaye kuki wahise usibanganya ahacu,
ugasibanganya ibyaranze amarangamutima yanjye, amateka yanjye nawe
ukayasibanganya? Kuki wigira nk’utabyitaye ho. Nanjye sinzi impamvu nagusize
ariko ndashaka kugaruka aho nahoze, niba koko ubona mpakwiriye.
Mukundwa Cia, ntawamenya baravuga ngo iminsi igira
mubi, ndagusabye rekera aho ufate amarira yawe wenda nyuma yanjye hari undi
uzakubabaza, nawe akaza yigize nkanjye, akaza yambaye uruku rw’intama,
akakwihishamo, akanyura mubugwa neza bwawe akakubabaza, gusaaa nyamara
wasanga naribeshye cyangwa n’ubu nkaba ndi kwishuka ay’uwanze gutaha. Rero
mukundwa zigama amarira yawe uzabone ayo uzarira icyo gihe niba koko nduwo
kuhagaruka. Tabara amarira yawe, zigama amarira yawe mukundwa wihogora.
Mukundwa natumye utekereza ko, iteka nzahora ndi
iruhande rwawe, natumye utekereza ko nzakubera ingabo, natumye utekereza ko
ntazigera ngusiga, ariko nabaye ikigwari kandi ntako utari warangize, wamfashe
neza, warandwaniriye, warambaniye, wambereye hafi, wakoze iyo bwabaga kugira
ngo nkumenye nkubone nguhe urukundo rwanjye ariko ndagusiga.
Nakubabarije umutima ariko Mukundwa nanjye hari
uwabinkoze, nariyishyuriraga, naraguhunze ukarira ariko umbabarire Mukundwa,
zigama amarira yawe. Ahari wasanga wari ukeneye undi muntu ukomeye kundusha,
umuntu ufite umutima ukomeye kundusha, umuntu wo ku kwitaho, umuntu wo kuba hafi
yawe, umuntu wo kwita ku mutima wawe, umuntu wo gufata aho nananiwe gufata.
Urukundo ngaho basi ngarura, nubishobora wongere umpe
amahirwe dore ndagukunda cyane n’uko nashutswe. Bya bitonyanga by’amarira byavaga
mu maso yawe, ndashaka kubihanagura burundu ndashaka kugaruka gusa nzi ko
bitakoroheye”.
Urukundo rw’ukuri kurubona biravuna ndetse urubona nyuma yo guca mu mugezi utembamo inkundo zibabaza, nk’uko uyu musore yabwiraga Cia ati: "Zigama amarira yawe, n’ubutaha uzarira’.
Cia, yarababajwe yihorerwaho ariko
yabonye aho gufata yabonye umukunda akamwibagiza amarira n’agahinda. Niba uwo
mukundana akubabaza ihorere, urebe hirya yawe urabona igisubizo cy’icyo
kibazo.
Ese ari wowe uyu musore wamuha amahirwe ya kabiri ?
Ishyire mu mwanya wa Cia.
TANGA IGITECYEREZO