RFL
Kigali

Ni ubwa mbere Rayon Sports igiye gukoresha abakinnyi batari ku rwego rwayo – Masudi Djuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/09/2021 16:00
0


Umutoza mushya wa Rayon Sports, Masudi Djuma yanenze bikomeye urwego rw’abakinnyi ifite magingo aya, avuga ko agitegereje abandi kugira ngo atoranyemo 28 bazakina shampiyona ariko avuga ko iki kibazo cyatewe no gutinda kujya ku isoko.



Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe rwa YouTube ‘Rayon Sports TV’, Masudi wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu 2017, yavuze ko ikipe bafite uyu mwaka itari ku rwego rushimishije ugereranyije n’imyaka ishize uburyo yabaga ikanganye.

Ibi Masudi abitangaje nyuma y’iminsi itatu akoresha imyitozo muri Rayon Sports, anavuga ko kugeza ubu atarabona urwego rw’abakinnyi yifuza, aho yanenze abari gukora igeragezwa muri iyi kipe, aboneraho gutangaza ko hari abandi agitegereje kuza kugerageza amahirwe yabo.

Aganira na Rayon Sports TV, Masudi Juma yavuze ko ari ubwa mbere abonye abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko bagomba gukomeza gushakisha abandi bakubaka Rayon Sports ikomeye

Yagize ati “Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haje abakinnyi badafite level (urwego) ya Rayon Sports, ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga batanu bagomba kuba ari abanyamahanga bazi gukina, bafasha ikipe.

"Iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka hafi ibiri idasohoka, ntabwo wazana umuntu ubayabaye gusa”.

Abajijwe niba hari icyizere yaha abafana mu mikino ya shampiyona, yagize ati “Imana niyo itanga. Njye ndi umuyisilamu nizera Imana,nemera ko byose bishoboka. Abatwaye ibikombe nuko bari bafite ubushobozi. Rayon Sports niba itaratwaye ibikombe nuko nta bushobozi yari ifite.Tuzashyiramo imbaraga turebe ko twakora akantu uyu mwaka”.

Uyu mutoza yavuze ko hari abakinnyi bamuhamagaye bazaza mu igeragezwa mu cyumweru gitaha ariko ngo intego ihari ari uko bagomba kugira abakinnyi 28 bashoboye. Yavuze kandi ko imyanya aburaho abakinnyi beza ari abakina basatira kuko ngo mu Rwanda ba myugariro n’abanyezamu batajya Babura.

Rayon Sports ikomeje imyitozo ikorera mu Nzove, ahagaragaramo abakinnyi bashya baguzwe uyu mwaka barimo, Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

Masudi avuga ko uyu mwaka Rayon Sports ifite abakinnyi batari ku rwego rwayo

Masudi yanenze imyitwarire y'abakinnyi bari mu igeragezwa muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND