RFL
Kigali

Urukundo rwanjye roho yanjye: Dore imitoma 21 wabwira umukunzi wawe ukamukora ku mutima buri munsi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/09/2021 9:28
17


Kubwira umukunzi wawe amagambo meza y’urukundo ni ikintu cyiza nawe ubwe aba ategereje kuri wowe. Iyo atakibonye niho uzasanga avuga ngo nta mukunzi agira cyangwa bikamugora kubaho. Ukwiriye gutuma uwo mukundana abaho yishimye birenze ibikenewe kandi biturutse kuri wowe. Ariko amagambo yawe akaba yuzuye ukuri kuguturutseho.



Amagambo aturutse kuri nyirayo aba ari ingenzi cyane kandi ntiyabura kumukora ku mutima. Iteka gukunda umuntu biravuna ndetse biragorana kubyihingamo. Ariko iyo bije bigusaba kubigaragaza. Rero ntiwinige rwose, inigure maze ufate iyi nkuru utomore uwo wihebeye, uwo wahaye ubuzima bwawe.

DORE AMAGAMBO AMUKORA KU MUTIMA

·         Urukundo rwanjye, umutima wanjye nihebeye, ndifuza iyaba buri munsi hakabaye uyu munsi, hakaba heza nk’uko ugaragara.

·         Urukundo, ndifuza iyaba nagahagaritse ku gutekereza, ariko ntibishoboka, ni nko gusaba Imana gukuraho ikirere. Ntabwo byashoboka. Ndagukunda kandi nkunda na buri gace ku mubiri wawe.

·         Urukundo, uko byagenda kose, uzaba uwanjye kandi uzampora iruhande. Nzahora nkukunda nzakurinda, nzakubera imbaraga n’ubwonko, nzagufasha gutekereza. Umwamikazi wanjye, ubuzima bwanjye, buri kimwe cyanjye. Ndagukunda by’indani ni impamo.


·         Urukundo, nta byo uzi se, ubundi ni wowe mpamvu ituma mbyuka nseka buri mu gitondo. Ntabwo ujya umva mu ntekerezo, iteka uzihoramo. Ni wowe nzozi ndota kandi ni wowe kintu cyiza kimbaho, ngahora nkitekereza buri segonda.

·         Urukundo, nshobora kuvuga amagambo ibihumbi byinshi nkagutaka, nkavuga uburyo nkukunda, nkavuga uburyo wanyihebeye, ariko ni impamo ntabwo byaba bihagije ni ukuri.

·         Byasaga n’ibitangaza cya gihe duhurira ha handi, ariko ubu noneho byarahindutse, ntituzongera guhura, tuzahorana. Umutima wanjye, ubuzima wanjye, byose byagiye aho guturiza, umunsi tuganira maze ukemera kuba uwanjye. Warakoze kuhambera umutima.

·         Wanyigishije igisobanuro cy’ubuzima, iteka narabivangaga kuko ntari nzi uko kubaho biryoha kugeza duhuye.

·         Urukundo, uba uhari iyo mbyutse, ndetse unamfasha kuryama urahambera sinjya ngushaka ngo nkubure kandi ndabigukundira. Rero ntacyo nakora ntagutekereje.

·         Reka mvuge ibi, urukundo, nkumbuye inseko yawe, nkumbuye uburyo unkoraho witonze usa n'uri kunanura uzamura ibiganza byawe bitoshye umanura ahagana hasi maze ukambwira ngo nanjye nkukorere aho ukunda, urukundo nkumbuye ibyo biheeeee !!! I can’t wait to be with you again Darling.

·         Urukundo, uko umusozi uzaba ungana kose nzawurira, uko ibiterometero bizaba bingana kose nzabigenda, uko inyanja izaba ireshya kose urukundo nzayoga, uko hazaba hareshya kose, urukundo nzakambakamba nkugereho, nzabikora kugira ngo nguhe ibyishimo utigeze usanga ahandi kandi kugeza ubu nzi ko n'aho byagusaba gupfa utakwemera gukora icyambabaza.

·         Urukundo, ni joro usohoke hanze maze witegereze inyenyeri mu kirere. Nubona inyenyeri nini irasa cyane, utange icyifuzo cyawe ku Mana, kandi unayishimire ko yaduhuje.

·         Ndakwifuza mu buzima bwanjye, kuko bimpa ibyishimo bitagira ingano, umutima wanjye iteka usigaye utera gahoro gahoro.

·         Uri mwiza kandi uri uw’igikundiro. Ntabwo nakwibagirwa ubwiza bwawe. Uburyo uri Miss wanjye, Uburyo imico yawe ari myiza. N’uburyo utuma nseka.

·         Urukundo, igihembo gikomeye cy’ubuzima bwanjye ni ukukubona uri guseka mu gihe umbonye. Utabitewe n’ijambo ryiza ahubwo ubitewe nanjye, kuko binyerekako unkunda kandi nanjye nkaba nkukunda.

·         Hari igice gito cy’umutima wanjye kimbabaza iyo ntari iruhande rwawe. Icyo gice gihita kinyereka uburyo naba meze mu gihe udahari mu buzima bwanjye.

·         Iyo undi iruhande, nanjye ndiyoberwa kuko nkora ibisa n’ibitangaza.

·         Turahuje, n’ibiganza byacu iyo bifatanye biba bihuye! Ariko se ubundi ntabyaremewe kuba hamwe? Nibihure ni mu gihe. Ndagukunda cyane.

·         Ndagusabye, ujye ureka numve ijwi ryawe buri mu gitondo kuko ni byo binyura. Ujye ukoresha uburyo bwose, umvugishe uko ubishaka ariko numve ijwi ryawe. Ni wowe utuma nkura kuko umeze nk’akazuba ka mu gitondo. Ndagukunda.

·         Mukobwa wanjye w’imfura, ndagukunda

·         Ndashaka ngo twibanire by'iteka, kuko iyo ndi mu buriri ndagukabakaba nkakubura.

Aya magambo aba meza iyo uyabwira uwo wihebeye, ukamwereka uko umwitaho, uburyo umukunda cyane. Aya magambo atuma ahora agutekereza. Yabwire uwo wihebeye kandi uyavuge akuvuye ku mutima. Ushobora kumuhamagara ukamuganiriza cyangwa ukamusaba ko muhura maze ukayava imuzi. Uzitwaze iyi nkuru cyangwa uyimwoherereze, uko ayisoma ni wowe uzajya umuza mu ntekerezo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theodosi1 year ago
    Ndanyuzwe cyane
  • Nayuburundi Wilson1 year ago
    Nivyiza Cane Biraryoha
  • Tumusifu1 year ago
    Noteret gut? Umukobwa kugira dukundane
  • GERARD10 months ago
    VERY VERY GOOD. GOD BLESS YOU.
  • Iryamukuru abuba9 months ago
    nukomwajya munashyiraho vido
  • HABIMANA samueli 5 months ago
    Muzadukorere nizindi nzizape kuko mudufasha gutsindira imitimayabodukunda
  • HABIMANA samueli 5 months ago
    Nkunze iyinkurupe iraryoshye nokuyisoma urunvako ifitemo umunyu nisukari like it
  • Elissa keys5 months ago
    Kabisa
  • Nsekanabo emmanuel5 months ago
    ndashaka gukunda umugore wajye nkamwereka ko aribyose byajye
  • Ndayikez Patrick5 months ago
    Imitoma wabwira umukunzi wawe
  • ndayikeza Patrick5 months ago
    Imitoma
  • IZZY BOY4 months ago
    Biranshimishije cyane kubwinama zubwenge mutugezaho murakoze cyane Mugemuduha nizindi nkizo
  • shabani1 month ago
    ndumva ayamagambo arimeza cyane nakifuje ko mwakaduhaye nutundi
  • Muneza Giti1 month ago
    Turabakunda mutugezaho inkuru zubwenge ariko muza tubwire nukuntu wamusabako mwabana ndabakunda murakoze.
  • nyirandikubwimanajulienne2@gmail.com1 month ago
    Ok
  • Munezero fiston1 month ago
    Nukuri murakoze mujye mukomez kutugezaho byici byiz
  • LISA1 month ago
    BURI MUNSINZAJYA NKUKUMBURA KANNDI NZAJYA NKUTEKEREZA





Inyarwanda BACKGROUND