RFL
Kigali

Ndizeye Innocent uheruka gutsinda Musanze FC ubu ni umukinnyi wa Mukura VS

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/09/2021 13:39
0


Ndiyezeye Innocent uherutse kwemererwa na FERWAFA kwishakira indi kipe, yamaze kongera gusinyira Mukura VS nyuma y'umwaka umwe ayivuyemo.



Ndizeye Innocent aheruka gusinyira ikipe ya Musanze FC mu mwaka ushize w'imikino ariko ntiyabasha kuyikinira avuga ko hari ibyo ikipe itubahirije, muri iki gitondo yongeye kugaruka mu rugo aho yasinyiye Mukura Victory Sport amasezerano y'imyaka ibiri ndetse ahita atangira imyitozo.

Mu cyumweru gishize ni bwo akanama nkemurampaka ka FERWAFA kasomye imyanzuro y'ikirego cya Ndizeye Innocent na Musanze FC aho Musanze FC yasabwe kurekura Ndizeye Innocent akishakira indi kipe ndetse akanahabwa amafaranga y'umushahara w'amezi atatu atahembwe.


Innocent ubu ni umukinnyi wa Mukura VS

Innocent wavuye mu Amagaju FC yerekeza muri Mukura Victory Sport, yari mu bakinnyi ba Mukura basohokeye u Rwanda mu mikino y'igikombe cya CAF Confederation mu 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND