RFL
Kigali

U Bubiligi: Pasiteri Jean De Dieu na Seleman Dicoz bakoze indirimbo yo guhwitura abavugabutumwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2021 18:09
0


Pasiteri Barihuta Jean De Dieu, umuvugabutumwa mu Itorero Communauté Piere Vivante ryo mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana yise “Intama” yakoranye n’umuhanzi Uwihanganye Selemani uzwi nka Seleman Coz.



Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bukebura abashumba b’amatorero aho bamwe bayoboye intama z'Imana nabi. Irimo kandi ubutumwa bureba abemera Imana muri rusange.

Seleman yabwiye INYARWANDA ko abantu bose basenga Imana imwe kandi ibibazo by’iy’Isi bose bibageraho, bityo ko nta muntu wari ukwiye kurebera undi mu mboni z’imyenda yambaye cyangwa idini asengeramo. Ati “Twese turi abantu b’Imana. Twakabanye mu mahoro.”

Uyu muhanzi avuga ko yakoranye indirimbo na Pasiteri Jean De Dieu ‘mu rwego rwo kumufasha’ kuko ariyo ndirimbo ye ya mbere ashyize hanze.

Ikindi ngo n’uko yumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yumva bujyanye n’ibiriho ‘ubu’, ahitamo kumufasha kugira ngo atange umusanzu we ‘muri ubu butumwa bwiza’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INTAMA’ YA PASITERI JEAN DE DIEU NA SELEMAN

Seleman anavuga ko Pasiteri Jean De Dieu yamufashije cyane mu buhanzi bwe. Kandi n’ubu aracyamufasha. Ati “Imana imumpere umugisha.”

Aba bahanzi bombi bavuga ko bifuza ko iyi ndirimbo yagera kuri benshi hanyuma ibyo bagaragajemo bijyanye n’imyitwarire idahwitse y’abakozi b’Imana igahinduka bakayobora intama z’Imana ‘inzira nziza igana mu Ijuru’.

Hari aho muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Tabara ubwoko bwawe. Wasize uvuze ngo ‘ubwoko bwawe ntibwirinde hatagira ubayobya. None abahanuzi b’ibinyoma babaye benshi muri kino gihe.”

“Data, inzu yawe ntikibonekamo amahoro. Inzu yawe isigaye iboneka ibidakwiriye kuba mu nzu yawe. Ubwoko bwawe burayobejwe, intama zawe ziragiwe nabi...”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umugore wa Pasiteri Jean De Dieu wabafashije gukina ubutumwa bw’ibyo baririmbye.

Pasiteri Jean De Dieu ni mugabo wubatse, akaba mu buzima busanzwe akora imodoka nk’uwabigize umwuga (Mécanicien). Ni umugabo wakunze gufasha abahanzi benshi kandi baririmba indirimbo abandi bita izisi.

Nka Album ya mbere ‘Kiberinka’ na Album ya kabiri ‘The Source of Love’ za Selemani Coz yazigizeho uruhare rukomeye.

Seleman yatangiye umuziki mu 2007, amenyekana mu ndirimbo nka ‘Kiberinka’, ‘Pommes’, ‘Mille’ yakoranye na Lolilo, ‘Kamwe’ yakoranye na Washington, ‘Nikupende’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu 2012 ajya gutura mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’umukunzi we Umutesi Charlotte Putzeys barushinze tariki 13 Nyakanga 2019.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo “Intama” yatunganyijwe na Producer Didier Touch inononsorwa na Producer Li-Joh the real beat n’aho amashusho (Video) yakozwe na Julien Bmjizzo.

Pasiter Barihuta Jean Dieu Umushumba mu Itorero Communaute Pierre Vivante ryo mu Bubiligi yinjiye mu muziki
 

Pasiteri Jean De Dieu yifashishije umugore we Umuhoza Belladona mu mashusho y’indirimbo “Intama”  Pasiteri Jean De Dieu yakoranye indirimbo na Seleman Coz [Uri iburyo] yafashije gutunganya Album ya mbere n’iya kabiri

Seleman Coz yamenyekanye cyane abicyesha indirimbo ‘Kiberinka’ yanitiriye Album ye ya mbere

Seleman aherutse gusohora Album ya kabiri yise "The Source of Love"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTAMA’ YA PASITERI JEAN DE DIEU NA SELEMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND