RFL
Kigali

Dore uburyo 6 ushobora gukoresha ubundi ugatera uwahoze ari umukunzi wawe gufuha

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/09/2021 13:49
0


Abakundanye bose siko bagumana kuko hari igihe bihinduka bagatandukana, rimwe na rimwe batandukana umwe agishaka kugumana n’undi. Kugira ngo yongere kumwigarurira, hari uhitamo gukoresha inzira yo kumutera ishyari akamufuhira bityo akazongera akamugarukira. Menya ibyo wakora ugatera umukunzi wawe gufuha, bikamutera kwicuza icyatumye akwanga.



Ubu buryo nubukoresha, uwari inshuti yawe azicuza amakosa yagukoreye yose hanyuma akugarukire, ubwo ni wowe uza ufite ububasha bwo kwemera ko agaruka cyangwa ukamuhakanira:

1.Icyizere

Icyizere ni buri kimwe cyose, kandi icyizere ni kimwe mu bintu ukwiriye kubanza kugira. Icyizere kizatuma wisumburaho, kizatuma uba uw’igikundiro kurenza uko wari uri mbere. Wowe wigaragara nk’uwacitse intege ahubwo garagaza ko ufite icyizere, ibi bizatuma uwari umukunzi wawe agushakisha cyane.

2.Urubuga nkoranyambaga

Urubuga nkoranyambaga ni inzira nini ushobora gukoresha, ushotora uwari umukunzi wawe. Gerageza ujye ushyiraho amafoto yawe meza ya yandi koko yerekana ko umeze neza nta kibazo ufite, ya yandi yerekana ko nyuma yo gutandukana nawe hari aho ugeze harenze aha mbere. Nukora ibi, uwari umukunzi wawe azakwirukaho.

3.Tera imbere

Niwumva gutera imbere, wumve ko niba watandukanye nawe, gerageza ukore uko ushoboye maze utere indi ntabwe ujya mbere ku buryo utandukana n’uko wari umeze mbere mukiri kumwe.

4.Intsinzi

Nk’uko bivugwa ngo “Intsinzi ni papa wa byinshi hanyuma gutsindwa bika imfubyi'', ibi koko ni ukuri kuzuye. Kora cyane mu kazi ukora ku buryo uzazamuka mu yindi ntera. Uwahoze ari umukunzi wawe nabona ibi, bizahora bituma aribwa mu mutima.

5.Ishyire mu mutuzo

Ibyishimo ni byiza maze ukishyira mu mutuzo bizatera abantu kubana nawe. Niba wishimye ugaragaraho igikundiro, uzagira ubwiza bugaragarira buri umwe wese n’amaso, mbese bwa bwiza roho izabona ikabwifuza. Gusa niba koko uzajya uhora uri umunyamunezero, ntuzigera wifuza ko wasubirana na wa wundi wakubabaje ahubwo uzashaka undi mwiza.

6.Garagara neza

Ingingo ya 1 n’iya 5 ntacyo zizaba zikimaze niba udakurikije n’iyi ngigo ya 6. Garagara neza, garagara nk’umunyagikundiro, iyiteho wowe ubwawe, bizatuma uwari umukunzi wawe afuha. Wiba umunyantege nke kuko umukunzi wawe yakwanze cyangwa mwashwanye, ba umunyembaraga.

Src:www.LoveTips.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND