RFL
Kigali

Nkuru Etienne yashyize hanze indirimbo 'Narababariwe' anashimira umugore we umushyigikira muri byose-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2021 23:47
0


Umuramyi Etienne Nkuru ubarizwa muri Canada yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Narababariwe' irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko bababariwe kandi ko imbabazi bahawe atari uucagate ahubwo ari imbabazi zuzuye zitameze nk'iz'abantu batanga.



Ubwo yasobanuraga impamvu ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye cyane ashyize hanze indi ndirimbo nshya, Nkuru Etienne yagize ati "Numvaga umwanya ari uyu wo kuyishyira hanze kandi burya nta mwanya munini cyangwa mugufi wo gushyiriraho indirimbo hanze, igihe indirimbo irangiye ukumva message Imana yaguhaye wayirangije nta mpamvu yo gutinda kuyiha abantu. Igikuru ni message si umwanya".

Ku bijyanye n'ubutumwa yanyujije muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Narababariwe' yasohokanye n'amashusho yayo, uyu muramyi uri gukorana imbaraga nyinshi muri iyi minsi dore ko asohora indirimbo nshya ubutitsa, yagize ati "Ubutumwa burimo ni ukwibutsa abantu ko twababariwe kandi imbabazi Yesu atanga si umucagati, atanga imbabazi zuzuye, zitameze nk'iz'abana b'abantu. Tuzirikane gutahura imbabazi za Yesu".


Indirimbo nyinshi za Nkuru Etienne azikorerwa na Boris uba mu Rwanda, gusa uyu muhanzi avuga ko agenda anifata amajwi ku ma studio atandukanye yo muri Canada akayohereza mu Rwanda ku mpamvu z'uko aba producer baba bahuze cyane. Yunzemo ati "Ariko ndashimira Boris Imana imuhuhe umugisha". Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na David Ngando.

Nta muntu utakwishimira gushyigikirwa mu muziki we, ni nabyo Nkuru asaba abakunzi be. Ati "Ndabasaba kunshigikira uko bashoboye kuko nibo mbaraga zanjye. ku bijyanye niba ateganya kuzakorera igitaramo mu Rwanda, Nkuru yagize ati "Icyo kibazo kiragoye urebye ibihe turimo ariko ndabyifuza hamwe n'Imana nibishaka tuzaza rwose ariko iki kibazo cya Covid-19 kirangiye ndibaza ibintu byose bizongera bigende neza". 


Nkuru yashimiye byimazeyo umugore we umuba hafi yaba mu muziki busanzwe ndetse akanamushyigikira cyane mu muziki. Ati "Ndamushimira bivuye ku mutima kuko niwe wa mbere umba hafi Imana imuhe umugisha kandi nda mukunda". Yabwiye abakunzi be ngo "Bakomeze bitege izindi ndirimbo ziri inyuma bashonje bahishiwe". 

Yabajijwe inama yaba abanyarwanda batinya gukorera Imana iyo bageze hanze y'u Rwanda aho baba bumva ari ibintu biciriritse, ati "Nibahumure rwose ahubwo nibyo bigifite ubuzima bw'ibihe byose, gukorera Imana ni ubuzima bw'ibihe byose, niko njyewe mbyita handi harimo umugisha, ibintu byawe bwose bigenda neza". Nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya yavuze ko "hariho n'izindi ariko ndabasaba nkunshigikira". 


Nkuru Etienne yasabye abakunzi b'umuziki kumushyigikira


Etienne Nkuru arashimira byimazeyo umugore we umushyigikira

REBA HANO INDIRIMBO 'NARABABARIWE' YA ETIENNE NKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND