RFL
Kigali

Volleyball: Tanzania yatewe mpaga inakurwa mu marushanwa y’uyu mwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2021 14:48
0


Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika ‘CAVB’ yatangtaje igihugu cya Tanzania cyatewe mpaga mu mukino cyagombaga gukinamo na Kenya ndetse kinakurwa mu marushanwa y’uyu mwaka kubera kutuzuza ibisabwa.



Tanzania na Kenya zagombaga gukina umukino wa gatatu wo mu itsinda D baherereyemo, wari no kuba ari wo wa nyuma mu itsinda, ukaba wagombaga gutangira saa Sita z’amanywa, ariko ukaba utakinwe kubera ko Tanzania basanze itujuje ibisabwa ihita iterwa mpaga.

CAVB yatangaje ko nyuma yo guterwa mpaga, Tanzania yahise inakurwa mu marushanwa y'uyu mwaka, bitewe n'uko yananiwe kuzuza ibisabwa ngo ikomeze amarushanwa.

Tanzania yananiwe kuzuza ibisabwa ahanini bijyanye n’amafaranga, yakuwe mu marushanwa y’uyu mwaka ndetse nta nota na rimwe izahabwa, izafatwa nkitarigeze yitabira amarushanwa y’uyu mwaka.

Kugeza ubu amakipe atandatu yamaze kubona itike ya ¼, ni u Rwanda na Uganda mu Itsinda A, Tunisia yo mu Itsinda B, Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo mu Itsinda C, Misiri na Maroc mu itsinda D.

Uko Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:

10:00 Burikina Faso vs Burundi (Itsinda A) (Wasubitswe)

12:00 Kenya 3-0 Tanzania (Mpaga)

14:00 Sudani y’Epfo vs Tunisia (Itsinda B)

16:00 Ethiopia vs Nigeria (Itsinda B)

18:00 Rwanda vs Uganda (Itsinda A)

20:00 Misiri na Maroc (Itsinda D)


Itangazo rya CAVB risobanura impamvu Tanzania yatewe mpaga ikanakurwa mu irushanwa

Tanzania yatewe mpaga inakurwa mu marushanwa y'uyu mwaka  


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND