RFL
Kigali

Valleyball: Umukino w’u Burundi na Burkina Faso wasubitswe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/09/2021 13:23
0


Umukino wagombaga kubimburira indi yose ikinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, wari guhuza u Burundi na Burkina Faso mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball riri kubera i Kigali, wasubitswe nyuma y'uko hagaragaye bamwe mu bakinnyi b’u Burundi banduye Coronavirus.



Uyu mukino wa nyuma mu itsinda A riherereyemo u Rwanda, wagombaga gutangira saa Yine, ariko hafatwa umwanzuro wo kuwusubika nyuma yo gusanga bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi baranduye COVID-19.

Mu itangazo impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika ‘CAVB’ yashyize ahagaragara, yavuze ko nyuma yuko mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi hagaragayemo abanduye COVUD-19, umukino wagombaga kubahuza na Burkina Faso usubitswe, igihe uzakinirwa bakazakimenyeshwa mu rindi tangazo.

Aya makipe yombi yatsinzwe imikino ibiri yabanje yo mu itsinda ndetse akaba atazanakomeza mu mikino ya ¼.

Kugeza ubu amakipe atandatu yamaze kubona itike ya ¼, ni u Rwanda na Uganda mu Itsinda A, Tunisia yo mu Itsinda B, Cameroun na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo mu Itsinda C, Misiri na Maroc mu itsinda D.

Uko Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:

10:00 Burikina Faso vs Burundi (Itsinda A) (Wasubitswe)

12:00 Kenya vs Tanzania (Itsinda D)

14:00 Sudani y’Epfo vs Tunisia (Itsinda B)

16:00 Ethiopia vs Nigeria (Itsinda B)

18:00 Rwanda vs Uganda (Itsinda A)

20:00 Misiri na Maroc (Itsinda D)

Umuikino wagombaga guhuza u Burundi na Burkina Faso wasubitswe

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND