Abahanzi umunani barimo Mico The Best, P-Fla na Social Mula bahuriye mu ndirimbo yo guha icyubahiro umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] uherutse kwitaba Imana.
Inkuru y’urupfu rw’uyu muraperi yashenguye imitima ya benshi kuva mu rucyerera rwa tariki 2 Nzeri 2021. Jay Polly yagize igikundiro cyihariye muri bagenzi be bakora injyana ya Hip Hop.
Kuva ku mwana ugikambakamba kugera ku musaza wicumba akabando yanyuze imitima yabo ku buryo bigoye kwiyumvisha ko uwaririmbye ‘Rusumbanzika’, ‘Ndacyariho', ‘Umupfumu uzwi’ atakira mu Isi y’abazima.
Uyu muraperi yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, inzego z’umutekano ntizoroherwa no gukumuira uruvunganzoka rw’abafana bashakaga kumuherekeza bwa nyuma.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BYE JAY POLLY' Y'ABAHANZI UMUNANI
Abahanzi umunani barimo abatangiye umuziki mu gihe cye n’abandi binjiye mu muziki basanga yaramaze kugwiza ibigwi bahuriye mu ndirimbo ‘Bye Jay Polly’. Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 55 bigaragaza icyuho uyu muraperi asize.
Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Kibagabaga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko Jay Polly yari ‘umugabo w’ibyishimo’ kandi inganzo ye izarandaranda.
Iyi ndirimbo yaririmbye abahanzi umunani barimo umuraperi P-Fla, Social Mula, Diplomate, Khalifan Govinda, B-Threy, Li John, Marina na Mico The Best.
Muri iyi ndirimbo, P- Fla babanye muri Tuff Gang igihe kinini avuga ko Jay Polly yamubereye umuvandimwe by'amaraso, buri umuntu ashyiririho undi agahigo ariko nako bashakisha ubuzima. Amushimira umusanzu we mu guteza imbere injyana ya Hip Hop, kandi afite icyizere cy'uko bazongera guhurira mu bundi buzima.
Umuhanzi Social Mula ni we uririmba inyikirizo y'iyi ndirimbo akamwifuriza iruhuko ridashira. Umuraperi Diplomate babanye igihe kinini, avuga ko izina rye rizahora ryibukwa iteka, kuko asigaye mu mitima ya benshi. Amwifuriza gutura aheza.
Umuraperi Khalfan Govinda avuga ko atiyumvisha inkuru y'urupfu rwa Jay Polly, akibuka ibihe byiza yagiranye n'uyu muraperi ahantu hatandukanye.
B-Threy yavuze ko yabuze icyo kuvuga ku bw'inkuru y'incamugongo, akavuga Jay Polly asize icyuho mu ruhando rw'imyidagaduro. Ati "Kugeza igihe tuzongera guhuriraho."
Producer Lil John uri gukora kuri Album ya Jay Polly, yashimye Jay Polly ku musanzu we mu rugendo rwo gukora indirimbo. Avuga ko atazigera amwibagirwa.
Umuhanzikazi Marina banakoranye indirimbo zirenze ebyiri, yavuze ko bigoye kwakira inkuru y'urupfu rwa Jay Polly, kandi ko indirimbo yahimbaga zizasigara ku mutima y'abamukunze. Avuga ko ibigwi bye bizahoraho iteka.
Umuhanzi Mico The Best bakoranye igihe kinnini, avuga ko Jay Polly agiye aciye intago y'ibigwi, ko imitima ya benshi ikigowe no kwakira urupfu rwe. Asaba Jay Polly gusabira abasangirangendo asize. Ati "N'ubu ntiturakira ko utakiturimo."
Umuhanzi Social Mula
Umuhanzi Mico The Best
Umuraperi Khalfan Govinda
Umuraperi B-Threy
Producer Lil John
Umuraperi Diplomate
Umuhanzikazi Marina
Umuraperi P- Fla
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BYE JAY POLLY' Y'ABAHANZI UMUNANI
TANGA IGITECYEREZO