Kigali

Ni 'Couple' y'abanyamakuru: Juliet Tumusiime wa RTV na John Muhereza barushinze mu birori bibereye ijisho-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2021 14:36
0


Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa 'RTV Sunday Live' yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we John Muhereza nawe ukora umwuga w'itangazamakuru. Aba bombi bari bambariwe n'abarimo ibyamamare mu bukwe bwabo bwari bubereye ijisho.



Juliet na John bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 5 bamaze bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga cyane dore ko abantu bari bazi ko bakundana ari mbarwa - ahubwo benshi bamenye ko bakundana ubwo Juliet yavugaga YEGO. Tumusiime Juliet akora kuri Televiziyo Rwanda akaba n'umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ndetse ni n'umukozi wa Equity Bank, naho umugabo we John Muhereza ni umunyamakuru kuri Televiziyo imwe yo muri Kenya ariko ayikorera aba i Kigali akaba n'umuhanga mu gutunganya amafoto n'amashusho ndetse n'ibiganiro bya Televiziyo.


Byari ibyishimo bisendereye kuri Juliet na John ku munsi w'ubukwe bwabo

Ubukwe bwabo bubaye nyuma y'amezi 8 bagaragarije inshuti n'imiryango yabo ko bari mu rukundo dore ko tariki 06/12/2020 ari bwo Juliet yabwiye YEGO umukunzi we John mu birori byabereye mu Kiyovu kuri 5 Swiss Hotel bigategurwa mu buryo bwatunguye cyane Juliet. Kuwa 26 Gicurasi ni bwo basezeranye imbere y'amategeko naho tariki ya 21 Kanama 2021 basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa EPR Kabuga mu birori biryoheje ijisho byitabiriwe n'abantu bacye mu kwirinda Covid-19. 

John na Juliet bambariwe n'abarimo ibyamamare mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Uwase Delphine wabaye umunyamakuru wa Flash Tv ubu akaba azwi nka Soleil muri filime y'uruhererekane 'Bamenya', umunyamakuru Murenzi Emmanuel (Emmalito) wa Isibo Tv, Sharon Kacyeye uririmba muri Kingdom of God Ministries, Umugabekazi Rebecca [Becky Rocsi] ukorana na Juliet mu kiganiro RTV Sunday Live, Pastor Mucyo Diana umuhanzikazi mu muziki wa Gospel wari Marraine wa Juliet, n'abandi.


Mu muhango wo Gusaba no Gukwa

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yatangaje ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ku isonga hakaba hari imico ye yamunyuze cyane. Yagize ati "Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n'abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n'aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane". 

Ati: "Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye. Kuko iyo aza kuba afuha cyane sinzi ko byari kuvamo pe n'uburyo nimereye kubera ko nkunda abantu cyane. Ibyo rero byamuhesheje amanota. Ikindi ni uko muri test (umukoro) namuhaye zose yazitwayemo neza cyane, kuko yubahirije byose kandi abikorana umutima mwiza mu myaka ine, rero nta kindi namwitura uretse kumukunda cyaneeee kandi nkamutetesha cyane, kuko yambereye inkoramutima y'ukuri. Ndasaba Imana kumuha umugisha no kumurinda muri byose kandi izanshoboze kumubera uwo yifuza''.

Juliet na John bamaze imyaka 5 bari mu munyenga w'urukundo

Mu muziki akora wo guhimbaza Imana, Juliet Tumusiime amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; 'Tera intambwe imwe', 'Waba usize iki' na 'Sinzaceceka'. Kuri ubu Juliet n'umugabo we John bakomeje gusangiza abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga amafoto y'umunsi wabo w'amateka aho bagaragaza ko baryohewe cyane n'intambwe nshya bateye yo kurushinga. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, hari aho Juliet yagize ati "Uyu ni umunsi Imana yaremye, reka tuwishimiremo tuwunezererwemo". Yongeyeho ko atangiye shapitire nshya (Chapter) y'ubuzima ndetse akaba yinjiye mu migisha mishya hamwe n'umukunzi we.

REBA ANDI MAFOTO Y'UBUKWE BWA JULIET NA JOHN

"Uyu ni umunsi Imana yaremye reka tuwishimiremo"

Basezeranye imbere y'Imana kuzabana ubuziraherezo

Juliet hamwe n'abakobwa b'ikimero bari bamugaragiye


Juliet hamwe na Marraine we Pastor Mucyo Diana

Emmalito (ibumoso) mu basore bambariye John wa Juliet, uko ari batatu bakoranye ku yahoze ari Royal Tv

Umukwe n'umugeni hamwe na Parrain na Marraine

John na Juliet barebana akana ko mu jisho

J&J bakoze ubukwe bubereye ijisho

Becky Rocsi (ibumoso) yambariye mugenzi we bakorana kuri RTV

Soleil burya no kubyina ni ibintu bye!

Ubwo Juliet na John basezeranaga imbere y'amategeko

Juliet ati "Nta kindi namwitura uretse kumukunda nkamutetesha cyane!"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND