Kigali

Imirwano hagati y’Abakinnyi n’Abafana mu kibuga, byahagaritse umukino Marseille yatewemo mpaga na Nice - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/08/2021 11:51
0


Ku nshuro ya kabiri mu byumweru bibiri, ikipe ya Marseille yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa yasagariwe n’abafana ba Nice babasanze mu kibuga mu mukino wa shampiyona, bararwana karahava bituma abakinnyi batatu ba Marseille bakomereka, ikipe yanga gusubira mu kibuga iterwa mpaga.



Abafana b’ikipe ya OGC Nice bakoze amakosa akomeye, batera amacupa menshi umukinnyi wa Olympique de Marseille witwa Dimitri Payet ubwo yari agiye gutera koroneri, undi arayafata arayabasubiza niko gusohoka muri stade baza mu kibuga kumukubita na bagenzi be.

Ibi byabaye ku munota wa 74 w’umukino, ubwo Nice yari imaze gutsinda igitego 1-0 cya Kasper Dolberg.

Ubwo Dimitri Payet yajyaga gufata umupira ngo atere koroneri nyuma y’uko Marseille yarimo ishakisha uburyo bwose yakwishyura igitego ikanashaka icy’intsinzi, igikundi cy’abafana ba Nice cyafashe amacupa gitangira kuyamutera nawe arayafata arabasubiza benshi bahita bamanuka mu kibuga kurwana n’abakinnyi.

Uyu mukino waberaga ku kibuga Allianz wasubitswe abafana ba Nice bakimara kwinjira mu kibuga basunitse ibyapa, ndetse barusha imbaraga abashinzwe umutekano bajya guteza akavuyo mu kibuga.

Muri ako kavuyo k’imirwano hagati y’abafana n’abakinnyi, Umutoza Jorge Sampaoli wa Marseille yagaragaye ari gushaka kurwana ndetse we na bagenzi be bivugwa ko bakubise abafana bari babasagariye.

Nyuma y’ubu bushyamirane abakomiseri b’uyu mukino basabye ko usubukurwa ariko abakinnyi ba Marseille banga gukina baterwa mpaga.

Umusifuzi Benoit Bastien wari uyoboye umukino, yahamagaye abakinnyi mu kibuga haza aba Nice gusa ariko aba Marseille banga kugaruka byatumye iterwa mpaga.

Perezida wa Marseille, Pablo Longoria yavuze impamvu banze gusubira mu kibuga, yagize ati “Twanze gusubira gukina kubera umutekano w’abakinnyi bacu. Iyi ni inshuro ya 2 bibaye kuko no kuri Montpellier byabaye twemera gukina. Umusifuzi yatubwiye njye na Sampaoli ko umutekano utizewe”.

Abakinnyi ba Marseille barimo Luan Peres, Matteo Guendouzi na Dimitri Payet bakomerekejwe n’aba bafana.

Mu byumweru 2 bishize nabwo, umukino wa Marseille na Montpellier warahagaze gato nyuma y’aho abafana bateye amacupa ikipe ya Marseille birangira umukinnyi wayo Valentin Rongier yangiritse umunwa.

Mu mukino wahuje Nice na Marseille wabereyemo imirwano ikomeye yakomerekeyemo abakinnyi batatu

Uyu mukino wasojwe Marseille itewe mpaga nyuma yo kwanga kugaruka mu kibuga

Uyu mukino wabayemo imvururu nyinshi

Perezida wa Marseille yavuze ko impamvu banze gusubira mu kibuga ari uko umutekano we utizewe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND