RFL
Kigali

Nsengiyumva na Kalisa babimburiye abandi bakina hanze kwitabira ubutumire bw’Amavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/08/2021 13:42
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko Nsengiyumva Isaac ukinira Express na Kalisa Jamir Vipers zo muri Uganda, babimburiye abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi.



Nsengiyumva na Kalisa bageze mu Rwanda bacumbikirwa kuri Hill Top Hotel, aho nyuma y’iminsi itatu bazasuzumwa COVID-19 ku nshuro ya kabiri, bakazabona guhita basanga abandi mu mwiherero wo kwitegura umukino wa Mali.

Aba bakinnyi bakaba babaye aba mbere bakina hanze bageze mu Rwanda, aho bitabiriye umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wa mbere muri iyi mikino, u Rwanda ruzawukina tariki ya 01 Nzeri 2021 na Mali i Bamako.

U Rwanda ruherereye mu itsinda E, aho ruri kumwe na Kenya, Uganda na Mali bagomba kwishakamo ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino yo gushakla itike y’igikombe cy’Isi 2022. Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero bitegura umukino wa Mali uzakinwa mu byumweru bibiri biri imbere, bakaba bakorera imyitozo ku kibuga cy’ubwatsi cya Stade Amahoro.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent, yatangaje ko bagitegereje abanda bakinnyi bakina hanze kuko amabaruwa abasaba amakipe bakinira yo yamaze koherezwa. Amavubi amaze imikino ine yose iheruka adatsindwa, aho yanganyije imikino ibiri, agatsinda indi mikino ibiri.


Kalisa na Nsengiyumva bamaze kugera mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND