Umukinnyikazi wa Filime, Rosine Bazongere, uri mu bakunzwe mu Rwanda yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza aryohewe n’ubuzima ku kiyaga cya Kivu.
Rosine w’imyaka 25 uryohewe cyane n'ubuzima muri iyi minsi, mu buto bwe yanyuze mu buzima bw’ibikomere byatewe no gufatwa ku ngufu ubwo yari afite imyaka 20. Yaje guhindurirwa amateka, ubu ari mu bakobwa bifitiye icyizere cy'ejo heza banafatirwaho icyitegererezo na benshi. Ari mu bakunzwe cyane muri Sinema nyarwanda bitewe n'ubuhanga akinana.
Kuri ubu ari mu biruhuko ku kiyaga cya Kuvu aho ari mu bihe byiza cyane nk'uko bigaragazwa n'amafoto yasangije abamukurikira aryamye yubitse inda ku bwato yambaye imyenda yo kogana mu mazi magari aho ari
kubarizwa ku Kibuye 'arya isi'.
Mu busanzwe, Rosine yanyuze mu buzima bugoye bwakomeye nyuma yo kuva mu ishuri kubera ikibazo cy’ubushozi adasoje icyiciro rusange cy'ayisumbuye akiyemeza kujya mu gihugu cya Uganda aho yabaga mu murwa mukuru wa Kampala.
Aho niho yahuriye n’inshuti yaje no kumufata ku ngufu ibintu bikaza gukomera ubwo yamenyaga ko atwite yabimubwira akabyemera nyamara ibyasaga n’ibyishimo bikaba iby’igihe gito kuko uyu mukobwa yaje gusanga agiye kugirwa umugore wa kabiri.
Nyuma y'uko yanze guharikwa akanibaruka umwana wavutse muri 2014 yaje guhitamo kugaruka mu Rwanda yongera kwerecyeza mu ntara y’uburasirazuba mu karere k'amavuko ka Kayonza mbere y'uko inshuti ye imubonera akazi mu mujyi wa Kigali.
Yaje kwinjira muri filime ibintu yakuze arota nyamara akaza kwitera icyizere atekereza ko inzozi ze zitagishobotse kubera ubuzima bubi yanyuzemo . Yemeza ko kandi n'ubwo ubuzima yanyuzemo bwari bugoye ariko yabashije kwigirira icyizere akabasha gushikama agakomeza.
Kuri iyi foto yongeho ati"Nganira n'uyu muhungu mwiza njyewe na mushiki wanjye w'igikundiro", inkende niyo yise umuhungu mwiza
Umunsi umwe rero
yabwiye mubyara we ko akunda gukina filime maze amuhuza n'umwe mu bayobozi ba
filime mu Rwanda wanamwinjije mu gukina filime. Atangira akina mu yitwa ‘Impeta’
yaje kumufungurira amarembo yisanga muri filime iri mu za mbere zikunzwe ya City
Maid inyura kuri televiziyo y’igihugu cy’u Rwanda.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO MATO YA BAZONGERA
Yaje no kwinjira mu yitwa ‘Seburikoko’ nayo ikunzwe na benshi kimwe n'iyitwa ‘Sarigoma’. Afite kandi na YouTube Channel yitwa ‘Her Friends’ anyuzaho ubutumwa bwo gufasha ibibazo nk'ibye no gukangura urubyiruko rw’abakobwa kwitinyuka bagahangana n’ibibazo kugera bageze ku ndoto zabo.
TANGA IGITECYEREZO