Nyuma y'uko umwaka w’imikino wa 2020/21 urangiye APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yinjiye mu bibazo by’urusobe bijyanye n’abakinnyi bashakaga kuyisohokamo ndetse n’abayisohotsemo kandi bakiyifitiye amasezerano, bamwe banayijyana mu manza, abandi basezera imburagihe nk’iturufu yo kuyisohokamo.
Biterwa
n’iki kugira ngo umukinnyi ashakishe impamvu zo kuva mu ikipe agifitiye
amasezerano kandi azi neza ko nta yindi kipe yemerewe gukinira? Ese haba
harabayeho gushukwa cyangwa ni ubumenyi bucye ku bijyanye n’amategeko agenga
amasezerano y’umukinnyi?
Reka
wenda hirengagizwe iby’ubumenyi bwe ku ngingo runaka z’amategeko, Abakinnyi nta
bajyanama bagira babafasha mu buzima bwa buri munsi? Bibaye ari ukuri cyaba ari
ikibazo gikomeye kandi kigira ingaruka mbi ku iterambere ry’abakinnyi b’Abanyarwanda
mu mwuga wabo.
Ntabwo
umwaka w’imikino warangiye wagenze neza ku ruhande rwa Rayon Sports, kuko
yasoje ku mwanya mubi mu mateka yayo, kuko yasoje ari iya karindwi mu makipe
16, gusa ntibyabujije bamwe mu bakinnyi kwigaragaza no kugaragaza icyo
bashoboye mu kibuga n'ubwo byari ibihe bigoye.
Kwigaragaza
byatumye bamwe mu bakinnyi babengukwa n’amakipe atandukanye, batangira kugirana
umubano n’ibiganiro bya hafi na hafi gusa ibyo byose byabaga bagifite
amasezerano ya Rayon Sports.
Bivugwa
ko shampiyona ikirangira umutoza wa APR FC, Adil Mohamed yatanze urutonde rw’abakinnyi
Bane bo muri Rayon Sports yifuza mu ikipe ye y’umwaka utaha, muri abo bakinnyi
harimo umunyezamu Kwizera Olivier, myugariro ukiri muto Niyigena Clement,
Nishimwe Blaise na Muhire Kevin bakina mu kibuga hagati.
Ibibazo
bya bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bashatse kuyivamo bakiyifitiye
amasezerano n’ibyakurikiye nyuma, n’ibibategereje:
1. Kwizera
Olivier
Uyu
munyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, mu kwezi gushize yatangaje ko ahagaritse
gukina umupira w’amaguru kubera ko igihe kigeze ngo asezere.
Gusa
uyu mukinnyi yasezeye asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports, yari
yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri mu 2020 avuye muri Gasogi United, akina
umwe akaba asigaje undi.
Isezera
rya Kwizera Olivier imburagihe ntiryavuzweho rumwe na bose kuko hari abavuze ko
ari uburyo bwo kuyobya uburari ngo akwepe amasezerano ya Rayon Sports yerekeze
mu yindi kipe. Iyashyizwe cyane mu majwi ni APR FC byavuzwe cyane ko
yamuganirije kenshi kugira ngo ajye kuyifasha mu mwaka w’imikino uri imbere
banafitemo CAF Champions League.
Amakuru avuga ko APR FC yanamaze gutanga uyu mukinnyi muri CAF ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakoresha muri CAF Champions League.
APR FC irabizi neza ko gukura uyu mukinnyi muri Rayon Sports imuguze uyu mwaka byayihenda cyane, kuko agifite umwaka umwe w’amasezerano kandi ikaba imukeneye cyane.
Bivugwa
ko ariyo mpamvu Kwizera yashatse amayeri yose ashoboka kugira ngo atandukane na
Rayon Sports uyu mwaka ubundi yerekeze muri mukeba APR FC yigurishije.
Mu
ntangiriro z’iki cyumweru havuzwe amakuru ko Kwizera Olivier yisubiyeho
akagaruka mu kibuga ndetse akaba agomba gusinyira ikipe imwe ikomeye mu Rwanda
vuba.
Perezida
wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aherutse gutangaza ko niba koko ibivugwa
ari byo ko Kwizera yisubiyeho akagaruka mu kibuga, nta kipe yemerewe gukinira uretse
Rayon Sports afitiye amasezerano ndetse n’ikipe yaba imwifuza yanyura kuri
Rayon Sports bakaganira.
2.
Rugwiro Herve
Uyu myugariro wamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, yerekeje muri iyi kipe y’abanyamujyi agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yari abereye kapiteni. Bivuze ko kugira ngo Rayon Sports izamuhe urupapuro rumwemerera kuva muri iyi kipe, ari uko AS Kigali izabanza kuganira na Rayon Sports ndetse ikagura imyaka ibiri y’amasezerano yari asigaje.
3.
Nishimwe Blaise
Uyu
mukinnyi wigaragaje mu mwaka ushize w’imikino muri Rayon Sports agifitiye
amasezerano y’imyaka ibiri, yashakishije impamvu zose zatuma ayisohokamo kugeza
igihe ayijyanye mu manza ashaka gusesa amasezerano ngo yerekeze muri APR FC
yamwifuje, ariko birangira FERWAFA yanzuye ko nta yindi kipe yemerewe gukinira
itari Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere ndetse ikipe yose imwifuza igomba
kubanza kuvugana na Rayon Sports.
APR
FC yifuje Blaise, Rayon Sports iyibwira ko kugira ngo bikunde ari uko yishyura
ibihumbi 50 by’amadolari ndetse bakanabaha umunyezamu Ntwari Fiacre wamaze
kwerekeza muri AS Kigali.
Nyuma
yuko APR FC ibonye ko ibintu bitoroshye, uyu mukinnyi yatangiye gushaka uburyo
bwose bushoboka kugira ngo asohoke muri Rayon Sports ariko birangira byanze.
Havuzwe
amakipe yamubengutse arimo APR FC na Kiyovu Sport, ariko yose akaba agomba
kuvugana na Rayon Sports afitiye amasezerano y’imyaka ibiri.
Magingo
aya Nishimwe Blaise ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO