Ikiganiro Davido yagiranye n’umukobwa we, Hailey akaba n’umwana wa kabiri w’uyu muhanzi, cyamunyuze agisangiza abamukurikira nyamara kibera abantu inshoberamahanga.
Icyamamare mu muziki wa Afrika, David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yasangije abantu ikiganiro yagiranye n’umukobwa we nyamara nyuma yo kubikora benshi bagiye mu rujijo bibaza icyo aba bombi baganiraga.
Umukobwa wa Davido, Hailey Veronica Adeleke ni umwana wa kabiri yabyaranye na Amanda Adeleke, kuri ubu
afite imyaka 4 irengaho amezi 2. Ubwo yasubizaga se uba amusaba mu bihe bitandukanye
kumuhamagara ibisubizo yatanze byayobeye benshi.
Ibi bikaba bije nyuma y'uko Davido afashe Screenshot z'ikiganiro yagiranye n’umukobwa we mu byishimo byinshi akagisangiza abamukurikira nawe ubona byamutangaje. Bamwe mu babonye ubu butumwa bagiye bagaragaza ko wenda Davido yabasha kubisobanukirwa.
Nk'uko bigaragara, kuwa 07 Nyakanga 2021, Davido yasabye umukobwa we kuza kumuhamagara ntiyamusubije bisa
nk'aho wenda yamuhamagaye yongera kubimusaba kuwa 25 Nyakanga 2021 maze none
aramusubiza ni nyuguti ya ‘q’.
Davido ahita agwa mu kantu mu gatangaro kenshi aramubaza ati: ”Uraho umwana w’igikundiro.” Undi yongera kumusubiza akoresheje inyuguti undi nawe aramubaza ati:”Ibi ni iki uri kumbwira mukundwa.” Yongeye nabwo kumusubiza mu buryo bw’inyuguti, Davido ati:”Urakoze cyane mukundwa.”
Bidatinze yahise asangiza abamukurikira iki kiganiro yagiranye n’umukundwa we w’imyaka ine yongeraho ati: ”Njye n’umukobwa wanjye ikiganiro twagiranye, byansekeje cyane.” Kuri ubu indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Chris Brown na Young Thug ikomeje kuryohera abatari bacye ikaba ari imwe mu zigize Album aheruka.
Imfura ya Davido y'imyaka itandatu, Aurora Imade Adeleke yabyaranye na Sophia Ajibola Momudo bari no kumwe mu ifotoDavido na Chioma babyaranye umuhungu umwe rukumbi w'uyu muhanzi David Jr
KANDA HANO WUMVE SHOPPING SPREE YA DAVIDO YAKORANYE NA CHRIS BROWN NA YOUNG THUG
TANGA IGITECYEREZO