RFL
Kigali

Davido yanyuzwe n'ikiganiro yagiranye n’umukobwa we Hailey kinabera inshoberamahanga abakibonye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/08/2021 8:09
0


Ikiganiro Davido yagiranye n’umukobwa we, Hailey akaba n’umwana wa kabiri w’uyu muhanzi, cyamunyuze agisangiza abamukurikira nyamara kibera abantu inshoberamahanga.



Icyamamare mu muziki wa Afrika, David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yasangije abantu ikiganiro yagiranye n’umukobwa we nyamara nyuma yo kubikora benshi bagiye mu rujijo bibaza icyo aba bombi baganiraga.

Davido na Hailey muri Atlanta muri Leta ya Georgia kuwa 09 Gicurasi 2021 mu isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa 

Umukobwa wa Davido, Hailey Veronica Adeleke ni umwana wa kabiri yabyaranye na Amanda Adeleke, kuri ubu afite imyaka 4 irengaho amezi 2. Ubwo yasubizaga se uba amusaba mu bihe bitandukanye kumuhamagara ibisubizo yatanze byayobeye benshi.

Ibi bikaba bije nyuma y'uko Davido afashe Screenshot z'ikiganiro yagiranye n’umukobwa we mu byishimo byinshi akagisangiza abamukurikira nawe ubona byamutangaje. Bamwe mu babonye ubu butumwa bagiye bagaragaza ko wenda Davido yabasha kubisobanukirwa.

Amanda Adele n'umukobwa yabyaranye na Davido

Nk'uko bigaragara, kuwa 07 Nyakanga 2021, Davido yasabye umukobwa we kuza kumuhamagara ntiyamusubije bisa nk'aho wenda yamuhamagaye yongera kubimusaba kuwa 25 Nyakanga 2021 maze none aramusubiza ni nyuguti ya ‘q’.

Davido ahita agwa mu kantu mu gatangaro kenshi aramubaza ati: ”Uraho umwana w’igikundiro.” Undi yongera kumusubiza akoresheje inyuguti undi nawe aramubaza ati:”Ibi ni iki uri kumbwira mukundwa.” Yongeye nabwo kumusubiza mu buryo bw’inyuguti, Davido ati:”Urakoze cyane mukundwa.”

Ikiganiro cya Davido na Hailey umukobwa we akaba n'umwana we kabiri cyabereye abakibonye urujijo ariko cyanyuze se nk'umubyeyi

Bidatinze yahise asangiza abamukurikira iki kiganiro yagiranye n’umukundwa we w’imyaka ine yongeraho ati: ”Njye n’umukobwa wanjye ikiganiro twagiranye, byansekeje cyane.” Kuri ubu indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Chris Brown na Young Thug ikomeje kuryohera abatari bacye ikaba ari imwe mu zigize Album aheruka.

Umuhungu wa Davido yabyaranye na Chioma witiranwa na se bagaratandukanira kuri Junior (David Adedeji Adeleke Jr) kugeza ubu akaba ari nawe muto

Imfura ya Davido y'imyaka itandatu, Aurora Imade Adeleke yabyaranye na Sophia Ajibola Momudo bari no kumwe mu ifotoDavido na Chioma babyaranye umuhungu umwe rukumbi w'uyu muhanzi David Jr

KANDA HANO WUMVE SHOPPING SPREE YA DAVIDO YAKORANYE NA CHRIS BROWN NA YOUNG THUG









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND