RFL
Kigali

‘’U Rwanda ni Umutima iyo utari ikigaande rukubamo’’ Clarisse Karasira yateguje indirimbo 'Rwambyaye' yiganjemo amarangamutima ye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/08/2021 7:42
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yateguje indirimbo Rwambyaye yiganjemo amarangamutima ye ku gihugu cye cyamubyaye, kikamurera, mu ijambo rimwe ati’’ U Rwanda ni Umutima…’’



Umuhanzi Clarisse Karasira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye zirimo na Twitter yateguje abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda by'umwihariko Gakondo cyane ko ariyo aririmba kuzakurikira ndetse bagatega amatwi indirimbo Rwambyaye agiye gusohora.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto yijimye iri mu isura y’amabara y’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda ariko ashushanyije mu isura y’umuhanzikazi Clarise Karasira niyo yifashishije ateguza abantu batandukanye kuzaryoherwa no kumva iyi ndirimbo itegerejwe kuri uyu wa Gatatu.

Clarisse Karasira aritegura gushyira hanze indirimbo Wambyaye

Mu butumwa uyu muhanzikazi yaherekeresheje iyi nteguza y’indirimbo Rwambyaye yanditse asobanura iki gihangano, impamvu yagihimbye, amarangamutima ye ku gihugu n’uburyo aho waba uri hose u Rwanda rukubamo iyo utari ikigaaande.

Yagize ati: "(…)RWAMBYAYE. Iki gihangano gikubiyemo amarangamutima yanjye ku GIHUGU cyambyaye, kikandera ndetse Imana ikampa amahirwe n'inganzo yo kugikorera. U Rwanda ni Umutima, indangagaciro, aho uri hose rukubamo iyo utari ikigaande. Irasohoka vuba ntimucikwe.’’

Uyu muhanzikazi ugaragaza gukora cyane aherutse gusohora indirimbo yitwa 'Tabara' imaze ibyumweru bitatu isohotse aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 200 ku rukuta rwe rwa Youtube ikaba imaze gutangwaho bitekerezo birenga 400 .








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND