RFL
Kigali

Icyo Maurix Baru avuga ku njyana idasanzwe ya 'African Opera Music' nyuma yo gusohora indirimbo nshya 'Isi irabakeneye'

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/08/2021 16:31
0


Umuhanzi akaba n'umucuranzi kabuhariwe wa Piano, Maurix Baru, nyuma yo kumenyekana cyane mu gutunganya indirimbo, no mu kuririmba mu njyana ya Gospel yahinduye umuvuno aza mu njyana ya African Opera music ikorwa n'abahanzi bake, aho yasohoye indirimbo yise 'Isi Irabakeneye'.



African Opera music, ni injyana ikorwa n'abahanzi akenshi baba barize itwarwa ry'amajwi bizwi nk'amanota. Uyu muhanzi Maurix aganira na InyaRwanda yavuze ko  icyatumye ahindura injyana akava muri Gospel akinjira muri Opera, yavuze ko ahanini yashakaga gukoresha ubunararibonye mu muziki agatanga ubutumwa kuri Sositeye kuko byoroha kuririmba unacuranga akabona kandi aribyo bigezweho mu bihugu byateye imbere muri muzika n’ubwo mu Rwanda African Opera itamamara cyane.


Maurix akomeza avuga ko n’ubwo azi muzika avuga ko iyi njyana yinjiyemo nawe yamugoye kuyimenya, akishimira ko yamaze kuyigeraho, yagize ati " Iyi njyana iragorana niyo mpamvu mu Rwanda bamwe batayitinyuka, nakoraga Gospel ubu nahinduye ngo mbashe gutambutsa ubutumwa no kwerekana ubuhanga bwanjye".

Uyu muhanzi Maurix avuga ko yinjiye muri iyi njyana kubera ko yakuze akunda ibihangano by'Umutaliyani  Luciano Pavarotti afata nk'icyitegererezo kuri we. Indirimbo 'Isi Irabakeneye', ni indirimbo irimo ubuhanga mu majwi n'amashusho  aho yifashishije umuhanga mu bya muzika no gutekereza video y'ubuhanga Judo Kanobana uzwi kandi mu gutegura ibitaramo mpuzamahanga.

KANDA HANO WUMWE ISI IRABAKENEYE  IRI MU NJYANA Y'UBUHANGA

">












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND