RFL
Kigali

Urugo rw'abakristo rukwiye kuba ari isoko y'agakiza ku bahavukira n'abahagenda-Ev. Luk Karekezi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2021 13:35
0


Agakiza k'abo mu rugo rwawe. Itangiriro 24:12 “Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.”



Kuva mu itangiriro, Imana yari ifite umugambi w'agakiza ku bari mu isi yose, b'amoko yose n'indimi zose, n'imiryango yose. Ihamagara Aburahamu, yari imugize inzira y'agakiza ku bari mu isi. Yamuhaye isezerano ko muri we arimo imiryango yose yo mu isi izahererwa umugisha. N'ubwo rero hariho umwihariko kuri we n'abana be, yagombaga gutekereza no ku bandi, by'umwihariko abo mu rugo rwe, akabatoza kubaha Imana (Itang 18:19). Umwana we Isaka amaze gukura, yohereje umugaragu we kumusabira umugeni mu gihugu yari yarakomotsemo, kuko yangaga ko ashaka umunyakananikazi. 

Umugaragu we agezeyo, ntibyari byoroshye kumenya umukobwa yatoraniriza Isaka, maze yigira inama yo gusenga Imana ya shebuja. “Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu. Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b'abo mu mudugudu basohotse kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.” (Itang 24:12-14). 

Isengesho yasenze rigaragaza kwizera gukomeye yari afite. Yasabye ibimenyetso bisobanutse, kandi ubwo Rebeka yazaga, yamwitegereje yitonze, agenzura neza ko yujuje ibimenyetso yasabye. Nta gushidikanya na gucye yari afite ko Imana yaba itumvishe gusenga kwe, cg se ko iyo Mana ya Aburahamu yaba atari nzima koko. Shebuja Aburahamu  yari yaramuhaye urugero rukomeye rwo kwizera ku buryo nawe yizeraga  Imana mu buryo bukomeye. 

Hari ubwo usanga Abakristo batita ku gakiza k'ababa mu ngo zabo nk'abakozi n'abandi, cg se ugasanga nta rugero rwiza rwa gikristo babaha. Hari aho usanga batitaye ku kuba ababa mu rugo rwabo basenga cg badasenga, bakabategerezamo imirimo bahemberwa gusa, ariko iby'agakiza kabo ntibibashishikaze. Abandi nabo usanga imbuto baberera zidashobora gutuma bizera Umwami Yesu, kuko  baba babona iby'agakiza ari amagambo gusa. Hari ubwo usanga hanze bagerageza kwitwara nk'abakristo, ariko mu rugo ntibabashe kwerera imbuto abo babana, bigatuma babona nta gakiza nyakuri kabaho.

Ibyo byose ntibikwiye mu rugo rw'abantu b'Imana. Urugo rw'abakristo rukwiye kuba ari isoko y'agakiza ku bahavukira n'abahagenda. Yesu yatwohereje guhindura abo mu isi yose, kandi uwo murimo ugomba guhera ku baturi hafi kurusha abandi, aribo abo tubana nabo. Niyo mpamvu Pawulo na Sila babwiye wa murinzi w'imbohe ngo, “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe.” (Intu 16:31). Uwo niwo murimo ukomeye dufite mu ngo zacu, ni ugukizwa, tukanaba inzira y'agakiza ku bo tubana nabo, baba abahavukira cg abahagenda.

Dusenge: “Mwami Yesu, mbabarira aho ntereye imbuto zikwiye abo tubana kandi umpe kubabera inzira y'agakiza, mu izina ryawe Yesu, Amen.”

Yari Ev. Luc Karekezi Ndayishimiye

MANU Y'UMUNSI 165 YATEGUWE NA EV LUC KAREKEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND