Umukobwa w’uburanga ufite ubumuga bw’uruhuru yegukanye Grammy Award nk’uwahize abandi mu kwigaragaza neza mu mashusho y’indirimbo, agiye guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rikomeye.
Asanzwe afite ubumuga bw'uruhu
Iyi nkumi y’uburanga ikomoka muri Nigeria. Yitwa Vivan Atinuke Adenijo akaba asanzwe anifashihswa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Uyu ni umwuga umutunze kandi wamugize icyamamare dore ko wanamuhesheje igihembo gikomeye mu muziki ku Isi cya Grammy Award. Indirimbo yagaragayemo yamuhesheje iki gihembo ni iyitwa “Brown Skin Girls”.
Kuba afite ubumuga bw’uruhu
ntibimubuza kuba ari mu bakobwa bafite uburanga butangaje. Ubu yaciye agahigo
ko kuba ari we nkumi ya mbere ifite ubumuga bw’uruhu ugiye kwitabira irushanwa
ry’ubwiza rikomeye muri Nigeria akaba azahagararira agace akomokamo ka Osun.
Uburanga bwe bwatumye yigirira icyizere n'ubwo afite ubumuga bw'uruhu
Abatari bake banyuze
ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bari inyuma y'uyu mukobwa bavuga ko yifitiye
icyizere kandi azatinyura bagenzi be bafite ubumuga bw’uruhu nk'uko ibinyamakuru byo
muri iki gihugu byabigarutseho birimo n’ikitwa legitpost.com.ng gikunze
kugaruka ku makuru y’imyidagaduro n’utuntu n’utundi.
TANGA IGITECYEREZO