RFL
Kigali

Bwa mbere inkumi ifite ubumuga bw’uruhu yegukanye Grammy Award igiye guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:2/08/2021 13:22
0


Umukobwa w’uburanga ufite ubumuga bw’uruhuru yegukanye Grammy Award nk’uwahize abandi mu kwigaragaza neza mu mashusho y’indirimbo, agiye guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rikomeye.




Asanzwe afite ubumuga bw'uruhu

Iyi nkumi y’uburanga ikomoka muri Nigeria. Yitwa Vivan Atinuke Adenijo  akaba asanzwe anifashihswa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Uyu ni umwuga umutunze kandi wamugize icyamamare dore ko wanamuhesheje igihembo gikomeye mu muziki ku Isi cya Grammy Award. Indirimbo yagaragayemo yamuhesheje iki gihembo ni iyitwa Brown Skin Girls”.

Kuba afite ubumuga bw’uruhu ntibimubuza kuba ari mu bakobwa bafite uburanga butangaje. Ubu yaciye agahigo ko kuba ari we nkumi ya mbere ifite ubumuga bw’uruhu ugiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza rikomeye muri Nigeria akaba azahagararira agace akomokamo ka Osun.


Uburanga bwe bwatumye yigirira icyizere n'ubwo afite ubumuga bw'uruhu

Abatari bake banyuze ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bari inyuma y'uyu mukobwa bavuga ko yifitiye icyizere kandi azatinyura bagenzi be bafite ubumuga bw’uruhu nk'uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byabigarutseho birimo n’ikitwa legitpost.com.ng gikunze kugaruka ku makuru y’imyidagaduro n’utuntu n’utundi.


Asanzwe yifashishwa mu mashusho y'indirimbo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND