RFL
Kigali

Yinjiye muri Politike! Koffi Olomide ushaka kuba Senateri yanenze umushahara w'umurengera ungana na Miliyoni 680 Rwf uhabwa Joseph Kabila

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/08/2021 11:16
0


Umuhanzi ufite ibigwi n'amateka muri muzika y'Afurika Koffi Olomide ubu abarwa nk'umunyapoliki unashaka kwinjira muri Sena ya Congo, uyu muhanzi anenga bikomeye kuba Joseph Kabila ahembwa akayabo k'amafaranga angana n'ibihumbi 680 by'amadorali ni ukuvuga Miliyoni 680 z'Amanyarwanda ku kwezi.



Koffi Olomide, hashize iminsi mike abaye umunyamuryango w’ishyaka rya Alliance des Force democratiques du Congo (AFDC). Uyu mwami wa Rumba, amazina ye nyakuri ni Antoine Agbepa Mumba, ntabwo ari umuhanzi wa mbere wabaye umunyamuryango wa AFDC kuko Noel Ngiama Makanda uzwi ku izina rya Werrason muri muzika, binjiriye muri iri shyaka rimwe kandi yanitabiriye amatora y’abadepite yo mu 2018 gusa ntabwo yatowe nk'uko Theeastafrican ibitangaza.


Ntabwo aribwo bwa mbere Koffi  Olomide agerageza muri politiki. Mu myaka mike ishize, yinjiye mu ishyaka rya PPRD. Uyu muhanzi mbere yerekanye ko ashishikajwe no guhatanira umwanya wa Sena kandi rimwe na rimwe akavuga ku bibazo bya politiki n'umutekano muri DR Congo.


Olomide, ufite imyaka 65, ukigaragaza cyane mu mwuga we wa muzika anakora ibitaramo hirya no hino, ubwo kandi yaganirana na Congo Avenir yanenze uwari Perezida wa Congo Joseph Kabila ubu usigaye ari Umusenateri, akavuga ko atagakwiriye kwemera umushahara w' ibihumbi 680$ kuko ari nko kwikubira ifaranga ry'igihugu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND