RFL
Kigali

Platini yagiye muri Nigeria gusinya amasezerano n’abagiye kumufasha mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2021 9:57
0


Umuhanzi Nemeye Platini [Platini] yagiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya.



Platini yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, yerekeza muri Nigeria.

Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga ko Platini yagiye gufatira amashusho y’indirimbo muri Nigeria, ndetse akanasinya amasezerano mashya n’ikipe (Management) igiye kujya imufasha mu muziki we.

Biravugwa ko iyi kipe (Management) igiye gutangira kumufasha mu muziki we, izamufasha gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri iki gihugu. Iyi kipe bagiye gutangira gukorana ni yo yamwishyuriye itike y’indege n’ibindi byose azakorera muri Nigeria.

Platini agiye muri Nigeria nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Helena’. Anaherutse kubimburira abandi kuririmba mu ruhererekane rw’ibiraramo by’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival. Platini yagiye muri Nigeria, aho bivugwa ko ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri iki gihugu 

Platini aragirana amasezerano n’ikipe (Management) igiye kujya imufasha mu muziki we








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND