RFL
Kigali

"Nta muntu tuzemerera aza gukubita umuziki avuye mu Rwanda" - Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Umutekano mu Burundi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/07/2021 19:16
1


Mu gihe abahanzi nyarwanda babiri Bruce Melodie na Israel Mbonyi bari bategerejwe i Burundi mu bitaramo bikomeye, Leta y'u Burundi yongeye gushimangira ko nta muhanzi wo mu Rwanda izemerera gutaramira ku butaka bw'iki gihugu. Ibi bibaye nyuma y'iminsi micye hatangajwe ko igitaramo cya Israel Mbonyi cyahagaritswe kuko ngo nta burenganzira yahawe.



Mu kiganiro cyasobanuraga ibyerekeye urukingo rwa Covid-19 mu gihugu cy’u Burundi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi, Gerevazi Ndirakobuca, yashimangiye ko nta muhanzi uturutse mu gihugu cy’u Rwanda uzajya kuhakorera ibitaramo. Yagize ati;

Hari ibindi bimaze iminsi bivugwa mu mutekano ngo hari abahanzi baje gukubita umuziki bavuye mu Rwanda nta muntu tuzemerera aza gukubita umuziki (yiyugaranye) yizanye kandi avuye mu Rwanda ngo atuzanire akarambaraye reka tubanze dusenge ya Mana yacu.

Yakomeje agira ati: "Twe tuzasenga nk’Abarundi kuko tuzi ko ibya koronavirusi tubibona neza mugabo ko haza abandi bavugabutumwa bavuye ahandi ngo baje kubikorera iwacu wapi. Reka tubanze dusenge ya Mana yacu ya kamere yacu abo bamya batuzanira Imana yabo ivuye ahandi turindire". 

Ati: "Ndabasabye inyungu zose zafashwe zinyuze kuri minisiteri y’ubuzima zongere zikurikizwe. Ibyemezo byo gukaraba ku nsengero ahantu hateranira abantu bose byongere bikurikizwe ku bantu bose bisubire ku ntambwe byatangiranye.’’

Israel Mbonyi yari ategerejwe mu gihugu cy'u Burundi

Israel Mbonyi yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y’ibi bitaramo bitatu. Ibi bitaramo byari byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y’ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo umuhanzi Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.

Israel Mbonyi yagombaga gukora ibitaramo bitatu mu Burundi. Igitaramo cya mbere cyari tariki 13 Kanama 2021, ahitwa Lycée Scheppers. Amatike y'iki gitaramo ni VVIP.

Igitaramo cya Kabiri cyari tariki 14 Kanama 2021, ahitwa Lycée Schepper, amatike y’iki gitaramo ni VIP.  Igitaramo cya gatatu kizaba tariki 15 Kanama 2021, ahitwa BLD De L’independence.

Israel Mbonyi yari aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere abateguye ibi bitaramo bazatangaza amafaranga yo kwinjira muri buri kimwe.

Umuhanzi w’Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.

Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe. Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yateguye igitaramo itumira Meddy ariko birangira atagiye kuhakorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz’umutekano.


Bruce Melodie yari ategerejwe mu gihugu cy'u Burundi

REBA HANO IKIGANIRO CYOSE MINISITIRI W'UBUTEGETSI BW'IGIHUGU MU BURUNDI AVUGA KO NTA MUHANZI WO MU RWANDA UZAHAKORERA IGITARAMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KARRIMU2 years ago
    LAABA





Inyarwanda BACKGROUND