RFL
Kigali

Kuri wowe wanyicishije amarangamutima! Uru rwandiko rw’urukundo rurakuriza rukwigishe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/07/2021 17:13
3


Muri iyi nkuru ndagira ngo utekereze kuri iyi shusho y’uyu muntu wanditse iyi baruwa tugiye kukugezaho. Reba ifoto y’umudamu uryamye ku gitanda cye mu ijoro, yataye umutwe ari kurwana no gusubizayo amarira ngo adashoka ku matama ye kuko adashaka kugaragara nk’umunyantege nke. Ari kubyiyibagiza kugira ngo arebe ko yakwikuramo ubwo buribwe.



N’ubwo agerageza kwikuramo izo ntekerezo, zo zanze kumuvamo neza neza. Akeneye kwemera ko azikomezanya uko byagenda kose. Ari kugerageza kwisanisha n’ibyo abona, ari gushaka kureba uko yakwikomereza inzira ze, nyuma yo kuva mu mubano mubi cyane yigeze agira mu buzima bwe. 

Nguru urwandiko umugore wababajwe bikomeye yandikiye uwo avuga ko yamwiciye mu marangamutima:

“Nari mu gitanda cyanjye, kandi ntabwo ryari ijoro rimwe gusa ryonyine, yari amajoro menshi cyane ntaryama ntekereza ku mubano wanjye nawe. Ntekereza wowe ubwawe. Nabaye umudamu wo kubura ubwenge no kwishyira hasi. Nari umugore wababarijwe mu marangamutima. Twamaze amezi menshi ugerageza kumfata nabi no kuntesha agaciro.

Nagombaga kumara amezi menshi cyane meze nk'uwazimijwe ndetse mara amezi menshi ntahabwa urukundo na ruto, ntahabwa umutekano, ntitabwaho ndetse ntanabona gutekana nahoraga nkwifuzaho. Nagombaga kumara ayo mezi yose mfatwa nk’udafite agaciro kabone n’ubwo njye aho nari ndi naraguhaga buri kimwe nagiraga.

Nyuma y’ibyo byose, ndagira ngo nkubwire ko kugeza ubu nta rwango mfite mu mutima wanjye, ahubwo mfitemo ubugwaneza. Ubu mfashe umwanya ngo nandike, ariko nta rwango mfite muri njye. Ntabwo nkirakaye, ntabwo nkikikwibazaho.

Ubu rero ndagira ngo nkumenyeshe ko namaze kwibohora n’ububabare wateje umutima wanjye. Mu by’ukuri ubu hari ikintu nifuza kukubwira: Mu by’ukuri ndagira ngo nkushimire byimazeyo, atari ku bw’ibyo wankoreye, ahubwo ku bw’amakosa yose wampatirije kwiga, ubwo nari kumwe nawe.

Nyuma y’amezi menshi umbabaza uri kunshuka cyane no kumpohotera kugeza ubwo nabonye nta kindi nkwiriye uretse kwigendera ndetse nta n'ikindi nsigaranye cyo gutanga, naje gusanga muri ibyo byose nanyuzemo nta kosa ryanjye na rimwe ryigeze riba iryanjye.

Naje gusanga ari wowe wari nyirabayazana w’amakosa yose yabaye. Ni wowe wari mubi cyane hagati yacu twembi. Ni wowe wateje ibibazo. Ni wowe wabanje, wasaga n’ufite amadayimoni yagushakagamo icumbi kandi urabyemera. Ni wowe utaragiraga ukuri mu mutwe wawe. 

Rero nyuma y’ibyo byose, ubu ndiho neza naribohoye. Nibohoye ya ngoyi y’imigozi wamboheshaga. Ubu ndikwiyibagiza wa mugore wari warangize we nyamara waransanze nkwiriye ibyiza gusa. Ubu nzi neza ko ndi wa mugore ukwiriye ibintu byiza mu buzima, kandi byose impamvu ni wowe. Niyo mpamvu rero nyuma y’amakosa yose nakorewe nawe, mfashe uyu mwanya ngo nkushimire.

Ubu namenyereye ko iteka nsabwa byinshi, niyo mpamvu rero nanjye iteka niyibutsa kurwana ku byiza nkwiriye nkabyiha. Nize ko ntakwiriye kwiha bike ku byo nkeneye. Namenye ko ubu nkeneye umuntu utazigera ambeshya na rimwe,  menya ko nkeneye umuntu utazigera anshushanya cyangwa ntanyizere. Ubu nkeneye umuntu uzahora iteka anshimira, kandi akishimira buri kimwe nkora mu rukundo rwacu.

Ubu namenye ko nkwiriye kubana n’umuntu utazigera ambabariza umutima, umuntu uzakora iyo bwabaga akanyitaho. Ubu nzi neza ko nkwiriye kubana n’umuntu uzangira nya mbere mu bikorwa bye, agashyira imbere njye n’imibereho yanjye myiza;

Wa muntu utazamfatiranya ngo anyuze aho ashaka. Ubu nkeneye umuntu utazigera amfatiranya agendeye ku ntege nke zanjye. Nshaka umuntu uzanzanira ibyiza muri njye. Wa muntu uzankomeza. Ubu namenye ko kubera wowe nkwiriye umuntu uzankunda cyane.

Ntabwo ari ishema kwicara uzi ko hari umuntu wababaje, ntabwo ari ikintu wakwicara ngo uvuge ko wakoze neza twese turabizi .Niyo mpamvu buri wese akwiriye gushaka uko abana neza n’umukunzi we cyangwa uwo bashakanye. Uko wigira nibyo byangiza umubano wanyu cyangwa bikawukomeza".

Uyu mudamu yaricaye, arikiranura umutima we asanga ureze, ahitamo kubimenyesha uwo babanaga ndetse amubera imfura umubwira amakosa ye, ku buryo bizamufasha kuyakosora imbere. Nta muntu uba nta makemwa ariko nanone nta n'ubwo ukwiriye kubura ubunyangamugayo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BM2 years ago
    Aramubwiye kereka niba atumva
  • Bazubagira peace2 years ago
    Nsomye iyinkuru nsanga neza ihura nibyambayeho.ariko ngewe sindabohoka ngo mvuge! Icyampa nkahura nuyumuvandimwe akambwira we uko yabisoboyemurakoze!
  • Byukusenge Belancille2 years ago
    Abenshi nibasoma iyi baruwa bazasanga aribwo buzima babayemo neza neza. Abagore benshi babayeho nk' ibyo ntazi. Kwibohora birashoboka ariko si ibyo guhutiraho bisaba kwitegura kuko murabizi tuba twarahejwe ku mutungo turi ba ntaho nikora. Ariko ni ukuri abadamu bafite ibibazo bakomere batwaze ntaho Imana itakura umuntu. Gusa inzozi z' uyu mugenzi wacu zo kubona umunyenga mu rukundo ziragoye kuzigeraho kuko bose ni bamwe ndavuga abagabo. Abagize umugisha wo kubona utwana mujye murwana kuri ibyo bibondo niyo nyungu yacu.





Inyarwanda BACKGROUND