RFL
Kigali

Nessa yasohoye indirimbo nshya kuri Album ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2021 14:50
0


Umuhanzikazi Umurerwa Vanessa uzwi nka Nessa yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Ibikuci’ iri kuri Album ye ya mbere yitegura gusohora.



Nessa yari amaze igihe ahugiye mu gukora Album ye ya mbere afata nk’imfura ye. Album ye izaba iriho indirimbo umunani zirimo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Sintex [Calabash Boy] n’abandi.

Uyu muhanzikazi yabwiye INYARWANDA ko iyi Album yayitiriye indirimbo ye ‘Ikivuguto’ imaze amezi 10 isohotse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 14.

Iyi Album ye nshya yitegura gusohora iriho indirimbo nka ‘Bunuza’, ‘Dokita’ n’izindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IBIKUCI’ YA NESSA

Ati “Album yanjye abantu banyitege, kuko ndi kugerageza gukora cyane kugira ngo batarambirwa, cyangwa abantu batazankumbura. Ibindi bazagenda babibona.”

Nessa yavuze ko agiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Ibikuci’ mu gihe yitegura gushyira ku isoko Album ye. Iyi ndirimbo ye isobanuye abakobwa bicuruza ‘indaya’.

Iyi Album iriho indirimbo umunani n'inyongezo (Bonus track) y’indirimbo ‘nk’igicu’ uyu muhanzikazi aherutse gusohora.

Nessa yanyuze muri Label ya Ladies Empire, akimara kuyivamo yagize igihe cyo kwitekerezaho, gutegura imishinga mishya no gushakisha amaboko mashya azamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki. 

Ibi byose ariko yarimo ategurira abakunzi be byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye hari amwe mu mashusho y’indirimbo yifuzaga gukora atarakorewe igihe.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 21 y’amavuko yatangiranye indirimbo “Tubikore” ndetse na “Allhamdullah” kugeza ku ndirimbo ‘Ibikuci’ yasohoye.

Iyi Album ‘Ikivuguto’ yatunganyijwe na Producer Beat Killer afatanyije n’abandi.

Nessa yasohoye indirimbo iri kuri Album ye ya mbere yise 'Ikivuguto'

Nessa yavuze ko yari amaze iminsi ahugiye mu gukora kuri Album ye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IBIKUCI’ YA NESSA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND