RFL
Kigali

U Bwongereza: Hagiye gushyirwaho itegeko rirengera abakinnyi bashobora kurwara indwara zo mu mutwe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/07/2021 16:57
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza rigiye gushyiraho itegeko rirengera abakinnyi bashobora kurwara indwara zo mu mutwe bitewe no gukinisha umupira umutwe cyangwa abakinnyi kuba bahondanya imitwe bakurikiye umupira.



Iri tegeko rizaba rireba amakipe yose yo mu cyiciro cya Abagore, ndetse n'ayo mu bagabo kandi mu byiciro byose. Amakipe y'igihugu cy'u Bwongereza yose yo mu mupira w'amaguru nayo akazaba arebwa n'iri tegeko. Iki cyemezo cyemejwe na Football Association, Premier league, EFL, League Managers ndetse na Professional Footballers

Iri tegeko riteye gute?

Mu gihe amakipe ari gukora imyitozo umukinnyi ntazaba yemerewe gushyira umupira ku mutwe uvuye mu metero zirenga 35 cya imipira yose ihinduriwe mu mpande. Andi mabwiriza azohererezwa abatoza harimo ko umukinnyi aho gushota umupira n'umutwe ahubwo yajya awuhoza n'umutwe noneho akawutera bisanzwe.


Bya bindi umukinnyi yasimbukaga agatera umupira n'umutwe bisabye ko ahindura ijoshi ntago bizaya biba byemewe. Mu gihe ikipe yitegura gukina umukino w'irushanwa, nibura nka rimwe mu cyumweru hazajya habaho imyitozo yo gukinisha umutwe ariko uwo munsi uzajya uba wihariye aho kubikora buri munsi.

Iri tegeko rizajya ryubahirizwa mu myitozo gusa ariko mu mikino y'irushanwa ntago rizajya rikoresha. Impamvu yo mu myitozo, abaganga bavuzeko ari byiza ko umukinnyi akoresha imipira y'umutwe gacye gashoboka mu cyumweru kugira ngo yirinde ihungabana ry'ubwonko ariyo mpamvu imipira yo ku mutwe mu myitozo igomba gukurwaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND