RFL
Kigali

Chameleone na Ragga Dee barwanye bapfa amafaranga bari bahawe na Murumuna wa Museveni

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/07/2021 9:28
0


Hari imvugo benshi bavuga bati "Nta nshuti ku mafaranga, ibijemo amafaranga ubuvandimwe bugenza gacye", biratangaje kumva abahanzi b'inararibonye nka Ragga Dee na Chameleone barwana inkundura kubera amafaranga bari bahawe nk'inkunga ariko bananirwa kwizerana bafatana mu ijosi.




Muri uganda , inkuru iri kuvugwa cyane mu myidagaduro, higanzamo Chameleone wibasiwe n'abahanzi bavuga ko yashinze umushinga werekeye abahanzi ashaka kubasabisha Leta kugirango yibonere amafaranga we ubwe. UMA (Uganda Musicians Association) yashinzwe na Chameleone abahanzi bayamaganiye kure ariko uyu mushinga uyu muhanzi yari yaramaze kuwumurikira Leta .


Amakuru yimbitse avuga ko tariki 24 Nyakanga, Abahanzi batandukanye bayobowe na Chameleone bahuriye ahitwa HUB (ahahoze hitwa' Diana Gardens') mu mujyi wa Gulu, inama yagenze neza iyobowe na Murumuna wa Museveni Gen Caleb Akandwaho uzwi nka Sareh Salim Rufu, uyu musirkare ukomeye asoje inama yafashe igifurumba cy'amafaranga ahereza Chameleone ngo aze kugabanya abahanzi bose.


Ragga dee wanditse amateka muri muzika ya Uganda

Chameleone agifata ifaranga yahise anyonyomba arabura, Ragga Dee yaje kumenya ko Chameleone yabacitse ageze Kampala rwagati amwirukaho aza kumufata, yahise amufata mu ijosi ubwo imirwano ikomeye iratangira, ingumi n'imigeri byavuzaga ubuhuha nk'uko ikinyamakuru Nile Tv kibitangaza, gusa Chameleone byarangiye yigobotoye Ragga Dee ariruka yijugunya mu modoka ayiha umuriro arabura abahanzi basigara bamanjiriwe.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND