RFL
Kigali

Wayne Rooney yatanze ikirego kuri Polisi nyuma yo gukinirwaho n’abakobwa bambaye ubusa bamusanze muri Hoteli yasinze - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/07/2021 13:06
0


Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Manchester United kuri ubu utoza ikipe ya Derby County yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, yitabaje Polisi yo mu mujyi wa Manchester nyuma y’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kumwe n’abakobwa bambaye ubusa muri Hoteli.



Rooney wari wagiye kunywera agacupa muri hoteli iherereye mu mujyi wa Manchester, yahuye n’uruva gusenya nyuma y'uko umusemburo wari umaze kumuyoboka agahwekera, abakobwa bambaye bikini barinjira bamwifotorezaho karahava barangije bashyira hanze aya mafoto atabizi.

Uyu mutoza yatanze ikirego kuri Polisi nyuma yuko amafoto amugaragaza ari kumwe n’abakobwa bambaye ubusa muri Hoteli akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse bigera no mu itangazamakuru.

Amafoto akimara gukwirakwizwa hose, Rooney yahise ahamagara polisi ababwira ko ayo mafoto yafashwe atabizi kuko yari yasinziriye ndetse aba bagore batigeze bamusaba uburenganzira.

Rooney yahisemo kurega kubera gutinya umugore we Coleen bakunze gushwana kubera gusinda kwe ndetse no kumuca inyuma cyane iyo yasinze.

N'ubwo yaganjwe n’inzoga ndetse agakinirwaho n’abo bakobwa, Rooney yagizwe umwere ko atigeze asambana n’aba bagore gusa igisebo cyo gusinda bikabije nticyamuvuyeho.

Rooney yagiye gusinda nyuma y’aho ikipe atoza ya Derby yari imaze gutsindwa ibitego 2-1 na Salford City yo mu cyiciro cya 4. Rooney yagiye anywa agasinda cyane bikamugiraho ingaruka mbi aho muri 2017 yafashwe atwaye umugore basinze.

Muri 2019, Rooney yarasinze ari ku kibuga cy’indege ajya gukanda inzogera itabaza ko hari ikibazo kibaye byatumye afatwa arafungwa. Wayne Rooney w’imyaka 35 y’amavuko afite amateka akomeye cyane mu mupira w’amaguru, byumwihariko muri Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Rooney yafashwe amafoto ari kumwe n'abakobwa bambaye ubusa muri Hoteli

Amafoto yafashwe Rooney yasinziririye muri Hotel kubera inzoga

Wayne Rooney n'umuryango we

Rooney n'umugore we Coleen

Rooney atoza ikipe ya Derby Count yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND