RFL
Kigali

Augy yashyize hanze indirimbo ya kabiri 'Mu biganza' yamubijije ibyuya anavuga kuri Album ye ya mbere 'Blessed'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2021 17:06
0


Nyuma y'amezi 10 ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Humura', umuramyi Uwase Augustin (Augy) ukorera umurimo w'Imana mu itorero rya ERC Masoro yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Mu biganza' yagiye hanze iri kumwe n'aamashusho yayo yamubijie ibyuya nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com.



'Mu biganza' ni indirimbo nshya ya Augy ifite iminota 3 n'amasegonda 56. Yashyizwe k rubuga rwa Youtube ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer X on the beat muri Hi5 naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Chrissy Eazy yunganiwe na Samy Switch. Ikorwa ry'iyi ndirimbo ryagizwemo uruhare ijana ku ijana na Eagle Art Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO 'MU BIGANZA' YA AUGY


Mu mashusho y'i iyi ndirimbo 'Mu biganza', Augy yifashishijemo umukobwa w'uburanga witwa Ella Stella aho bombi bagaragara barimo gutambira Imana. Hagaragaramo kandi ababyinnyi b'intyoza batojwe na Jojo Breezy. Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Augy yabwiye abakunzi be ati "Iyi ndirimbo iravuga ibibazo n'amagorwa ducamo haba ibiduhiga ndetse n'ibyaduhize, dushima Imana ko yabitunyujijemo tukaba tuyishima ese nawe waba umuhamya ubihamya? Jyewe ndiwe"

Iyi ndirimbo 'Mu biganza' iri mu njyana nyafrika, ije ikurikira 'Humura' yinjije uyu muhanzi mu muziki mu mezi 10 ashize. Augy avuga ko yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo kubigambirira kuva kera ariko akagenda ahura n'imbogamizi ahanini zatewe n'aba Producers bagiye bamutenguha. Iyi ndirimbo ye nshya ni imwe mu ndirimbo 8 zizaba ziri kuri Album ye ya mbere izaba yitwa 'Blessed', zose zikaba ziri mu njyana nyafika (Afrobeat).


Augy agiye gushyira hanze indirimbo nshya 'Mu biganza'

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Augy yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Mu biganza' yamubijie ibyuya cyane dore ko amashusho yayo yabuze burundu bikaba ngombwa ko hafatwa andi bundi bushya. Ati: "Twarakoze amashusho arabura biba ikibazo gikomeye,..twahuye n'ibibazo bitandukanye,..turongera dukora indi bwa kabiri".

Augy ni umuhanzi mu muziki wa Gospe akaba na Rwiyemezamirimo ukora ibijyanye n'ubugeni nko gushushanya, gu-printing-a, akagira n'impano yo guhimba imivugo, kwandika ibitabo, kwandika amafilime n'ibindi. Ni umusore ukiri ingaragu, wavukiye i Kigali, akaba ari naho atuye i Remera. Ni imfura mu muryango w'iwabo. Mu mpano afite harimo no gucuranga ingoma zigezweho (Drums) akaba ari no kwimenyereza n'ibindi bicurangisho bitandukanye.


Augy arakataje mu gutunganya Album ye ya mbere

Augy ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba asengera muri Evangelical Restoration Church Masoro akaba n'umucuranzi w'ingoma muri uru rusengero. Aririmba muri Shekinah Worship Team kuva mu mwaka wa 2009 kugeza uyu munsi. Urugendo rw'umuziki yarutangiye mu 2011, ariko ashyira hanze indirimbo ye ya mbere tariki 07/09/2020. Augy uvuga ko yigira byinshi kuri Aime Uwimana na Gaby Kamanzi, yadutangarije ko afite intego yo kugeza muzika ye ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Mu biganza', Augy aririmba agira ati "Ndi mu biganza by'Uwiteka, kuva kera biracyakora. Mu biganza byawe Yesu niho ngera ngatuza, mu maboko yawe yera niho nduhukira, nibagirwa ibya kera ngasingira ibiri imbere. Wansezeranyije ko uzagendana nanjye igihe nkiriho nkihumeka, mu gihe nkiriho nzaguhimbaza Mwami wanjye, Mwungeri wanjye".

AMAFOTO YAFATIWE MU IFATWA RY'AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU BIGANZA' IGIYE KUJYA HANZE

REBA HANO INDIRIMBO 'HUMURA' YA AUGY

REBA HANO INDIRIMBO 'MU BIGANZA' YA AUGY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND