Bobrisky umunyamideri w’icyamamare wahoze ari umuhungu akihinduza igitsina ubu akaba ari inkumi y’uburanga butangaje butuma akurikiranwa n’abarenga miliyoni 4 kuri Instagram, yahishuye ko amaze imyaka 13 akunda Wizkid ku buryo ngo baramutse bahuye yasuka amarira hasi.
Yihinduje igitsina aranisiga ubu n'inkumi y'uburanga butangaje
Uyu mukobwa
uzwi cyane kumbuga nkoranyambaga yazifashishije maze agaragaza urwo akunda Wizkid
ushakishwa n’inkumi z’uburanga zitari nke kubera ubwamamare n’akayabo atunze
gatuma aza imbere mu bahanzi bafite agatubutse muri Africa.
Yagize
ati” Niwe muntu wenyine
untega nkagwa??? Ndamukunda byo gupfa sinzi impamvu”. Yakomeje agira ati” Umunsi tuzavugana nzahita ndira kuko nshaka gufata
amarira yanjye . ndumufana we kuva nfite imyaka 16. Nagize amahirwe yo
kumusuhuza inshuro nyinshi mu kabyiniro ariko nagize ubwoba”. Yongeyeho andi
magambo agaragaza ko yamwimariyemo ashimangira ko ariwe muhanzi mwiza muri Africa.
Ntiwamye ko yigeze kuba umuhungu
Bobrisky ubusanzwe yitwa Okuneye Idris Olanrewaju akaba afite imyaka 29. Akomoka muri Nigeria akaba ari icyamamare ku imbuga nkoranyamba kuri Instagram akurikiranwa n’abarenga miliyoni 4. Kwihinduza igitsina bakamugira umukobwa nibyo nibyo byatumye yamamare nyuma yo kubitangaza akavuga ko atewe shema nabyo. Uyu mukobwa w’uburanga yareruye abitangariza ibinyamakuru byinshi birimo n’ikitwa afrikmag.com.
Aganira nacyo yashimiye Imana avuga ko yamaze
kwihinduza igitsina ashimangira ko ubu afite igitsina cy’abagore kandi uzamufata
ku ngufu azabiryozwa kuko azera police ko afite igitsa cy’abagore.
Ikinyamakuru kitwa referencedailynews cyo
cyanditse ko iyi nkumi ishobora kuryamana n’abagabo cyangwa abagore kandi nawe
ubwe arabyiyemerera. Ibi byose byamuzamuriye ubwamamare abihuza no kumurika
imideri bimugira umuherwekazi ubu ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyoni 2
zamadorali n’ukuvuga miliyari 1 na miliyoni 997 n’ibihumbi 283 n’amafaranga 200
uramutse uyashyize mu manyarwanda.
Ibi byibajijweho n’abatari bake nkuko
ibitangazamakuru bitandukanye muri Nigeria byabigarutseho ahanini bitewe no
kuba uyu mukobwa wahoze ari umuhungu nyuma akaza kwihindura igitsi, asazwe
aryamana n’abakobwa bagenzi be ndetse n’abahungu.
TANGA IGITECYEREZO