RFL
Kigali

'Nta Gikwe' muri Arabia Sawudite! Umwami yahaye abasore inkunga ya Miliyari Frw ngo barongore

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/07/2021 10:24
1


Ibihugu bimwe na bimwe usanga hari aho usanga abasore binangira gukora ubukwe, mu Rwanda ho hadutse imvugo ya 'Nta gikwe' aho abayikoresha baba bashaka kuvuga ko nta bukwe bateganya vuba bitewe ahanini n'ubushobozi bucye. Umwami wa Arabiya Sawudite we yatanze hafi Miliyoni y'Amadorari mu gufasha abasore kurongora.



Inkuru y'ikinyamakuru Arabanews, ivuga ko umwami wa Arabia Sawudite Mohammed bin Salman yatanze $ 997,080, hafi Miliyari y'Amanyarwanda mu rwego rwo gutera inkunga abasore kugira ngo bashake abagore yewe. Yanabikoze mu kongerera ubushobozi abasore bafite ubumuga kugira ngo babashe kurongora.


Aya mafaranga, Mohammed bin Salman yatanze bivugwa ko azagenerwa abasore bagera kuri 200 badafite ubushobozi bwo gushaka abagore nk'imbaraga n'akanyabugabo abateye. Bwa mbere kandi hari hatanzwe Miliyoni 250 mu gufasha urubyiruko kwikura mu bukene kugira ngo rugire imibereho myiza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Enock Bikorimana2 years ago
    Turabemera cyane Ku makuru mutugezaho





Inyarwanda BACKGROUND