RFL
Kigali

Bamwe babibona nko gushaka kuvugwa! Ubuzima bwo kwigunga n’icyemezo cya Chrissy Teigen ntibivugwaho rumwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/07/2021 20:17
0


Umunyamidelikazi Chrissy Teigen akaba n’umufasha wa John Legend akomeje kuvugisha abatari bacye nyuma y’aho afatiye icyemezo cy’uko agomba gucungana n’ibye abandi nabo bakamenya ibyabo.



Chrissy Teigen umufasha wa John Legend yafashe icyemezo avuga ko kizanamara iteka cyo gucungana n’ibye mu rwego rwo kwiha amahoro nk’uko abantu be ba hafi babitangaza.

Ngo yagize ati: “Nahisemo ko nta muntu n’uyu n’umwe nzigera nongera kwivangira mu buzima bwe.”

Ubwo bamubazaga “ese azaba muri ubwo buzima kugera ryari”, mu buzima bwo kubaho yihugiraho. Teigen ngo yarisecyeye arangije yongeraho asubia agira ati: “Simbizi birashoboka ko byaba igihe cy’iteka nta n’igitecyerezo ubu mbifiteho.”

Ibi ariko abakurikiranira hafi iby’uyu munyamideli bakaba bavuga ko byaba byaratewe n’ibibazo yagiye agirana n’abantu batandukanye by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Mubo Teigen yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse kwinjirira mu buzima hakaba hanarimo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, wigeze kwibasira Teigen na Legend akabajomba ibikwasi nyuma yo kubura umwana wabo wavutse igihe kitageze.

Nyamara Teigen mu busobanuro atanga akaba agaragaza ko ntaho bihuriye akagira ati: “Icyo mfite gukora kuri ubu ni ukubaho ubuzima bwanjye nkita ku bana banjye n’umuryango wanjye n’abandi nabo bafite ubwabo buzima n’amahitamo yabo.”Mu cyumweru gishize, uyu mugore ufite abarenga Miliyoni 47 z’abamukurikira kuri Twiiter na Instagram, yasangije ubutumwa abamukurikira nyuma y’igihe kinini abagaragariza ko abakunda kandi abakumbuye ariko nanone ko hari ibyo arimo bitamworoheye. Izi mbuga yigeze kumara igihe atazikoresha.

Uyu mugore agaragara nk’ufite ihungabana n’ubwo bamwe atariko babibona ahubwo basanga ari mu buryo bwo gushaka gukomeza kuvugwa, ubu butumwa bukaba bwarasakaye mu bitangazamakuru ndetse mu gihe gito gishoboka bwari bumaze gukwirakwira ku isi.Mu minsi ishize John Legend, Chris Teigen, imfura yabo Luna w’imyaka 5 na Miles w’imyka 3 bari bibereye muri Italy mu kiruhuko gito kandi gihenze nk’uko byagiye bicicikana mu mafoto banyujije kuri Instagram.

KANDAHANO WIYUMVIRE INDIRIMBO YA JOHN LEGEND IFATWA NK’IYIBIHE BYOSE YITWA ‘ALL OFME’

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND