RFL
Kigali

Giannis wabaye MVP muri NBA yahishuye uko Kobe Bryant yamufashije kuba umukinnyi wa mbere muri Amerika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/07/2021 13:08
0


Ku myaka 26 y’amavuko, Giannis Antetokounmpo, yakoze amateka akomeye muri NBA nyuma yo guhesha ikipe ya Milwuakee igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 50 ishize, ndetse anatorwa nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu mwaka wose w’imikino (MVP), ahishura ko byose abikesha nyakwigendera Kobe Bryant wamuhaye urufunguzo rw’intsinzi.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, ni bwo Giannis Antetokounmpo yegukanye bwa mbere igikombe cya NBA anatorwa nk’umukinnyi wahize abandi mu irushanwa ryose (MVP), nyuma yo kwandika amateka akomeye muri iyi shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku Isi, Giannis yahishuye ko byose yagezeho abikesha nyakwigendera akanaba umunyabigwi wa LA Lakers, Kobe Bryant.

Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba 'Most Valuable Player' wa NBA Play-offs Finals nyuma yo gutsinda amanota 50 mu manota 105 kuri 98 batsinze Suns. 

Ni ubwa mbere mu gice cy'ikinyejana gishize ikipe ya Bucks yegukanye igikombe cya NBA, ni cyo cya mbere kandi kuri Antetokounmpo w'imyaka 26 na bagenzi be barimo Khris Middleton, Jrue Holiday na Bobby Portis nabo bigaragaje cyane.

Dusubije amaso inyuma, mu 2017, Kobe Bryant yashishikarije Giannis gukora cyane akazaba MVP muri NBA kuko amubonamo ubushobozi n’ubushake bwo kubigeraho.

Byasabye imyaka ibiri kugira ngo Giannis asatire ibyo yumvaga nk’amateka ndetse abifata nk’inzozi kuri we, aza ku mwanya wa kabiri mu batsinze amanota menshi muri NBA, hafi yo kuba MVP.

Icyo gihe Kobe yamuhaye umukoro wa kabiri wo kugerageza uburyo bwose bushoboka, agahesha ikipe ye igikombe cya shampiyona. Kuri Giannis yumvaga ari inzozi ndetse afata Kobe nk’urimo atera urwenya igihe yabimubwiraga.

Byamutwaye indi myaka ibiri kugira ngo asohoze umukoro yahawe na Kobe Bryant wo kuba MVP no kwegukana igikombe cya shampiyona ya NBA bwa mbere mu mateka ye.

Agaruka ku ruhare Bryant yagize mu gutuma aba uwo ariwe uyu munsi, Giannis yagize ati ”Byatangiye numva ari kwiganirira (Kobe), yambwiye ko ngomba kuba MVP, ku nshuro ya mbere sinabyizeye, naravuze nti reka nkore amanota…..reka nkore amanota. Ntabwo nari niteze ko yansubiza, gusa natunguwe no kubona ansubije maze ntangira kubyizera, kuva ubwo niyemeza kuyobora ikipe yanjye kugeza tubonye igikombe nanjye ngatsindira ibihembo”.

“Nagombaga gukora cyane kugira ngo ntababaza abafana banjye, ubwo nongeraga amasezerano muri Milwuakee, kwari ukigira ngo ntababaza abafana banjye, ahubwo nkore cyane mbashakire ibyishimo, byanyongereye gukora cyane”.

Giannis yateye ikirenge mu cya Kobe Bryant wamubereye icyitegererezo ndetse n’urufunguzo rwatumye agera ku ntsinzi, dore ko ubu yabaye umukinnyi wa 17 mu mateka ya NBA, umaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wose w’imikino ndetse akanegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mikino ya nyuma.

Bucks ibaye ikipe ya mbere yabanje gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, igahindukirana mucyeba igatsinda imikino ine ikurikiyeho muri NBA Play-offs Finals aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino ine.

Antetokounmpo, bahimba The Greek Freak, abaye umukinnyi wa mbere muri NBA uvuka hanze ya Amerika ubaye MVP w'imikino ya nyuma ya NBA kuva Umudage Dirk Nowitzki yabikora mu 2011.

Ashyikiriye kandi Michael Jordan nk'umukinnyi wenyine watwaye NBA MVP, Finals MVP, All-Star Game MVP n'umukinnyi wugarira kurusha abandi mu myaka yo gukina kwabo.

Giannis yanditswe mu bitabo by'abanyabigwi muri NBA afasha Milwuakee gukora amateka nyuma y'imyaka 50






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND