RFL
Kigali

Kenya:Isaac One Man usanzwe ukora Reggae yashyize hanze indirimbo "Bihorere " iri mu mudiho wa Karahanyuze

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/07/2021 16:43
0


Abahanzi hari ababa barigarurire injyana imwe rukumbi akaba atabasha guhindura, umuhanzi uri kuzamuka ,Isaac One Man ukorera muzika muri Kenya yashyize hanze indirimbo 'Bihorere' igenda kimwe na Karahanyuze zigikundwa na benshi mu Rwanda kubera ubutumwa bukubiyemo.



Isaac One Man amenyerewe mu njyana ya Raggae akorera mu gihugu cy'abaturanyi cya Kenya. Indirimbo ze ziba ziganje mu kubiba urukundo n'amahoro mu Banyarwanda n'abandi bose babasha kuzumva.


Aganira na InyaRwanda, uyu muhanzi yavuze ko anezezwa no gukora indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwigisha rubanda, akavuga ko n’ubwo akora injyana ya Raggae, n'izindi azisangamo cyane, mu kuba yakoze indirimbo imeze nka karahanyuze bidatunguranye cyane.  Muri 'Bihorere' ashimangira ko ivuga ku rukundo rw'umusore ushobora kumva amabwire kandi ari mu rukundo.


Isaac One Man yagize ati: " ‘Bihorere’ ikoze mu njyana iteye nk’iya karahanyuze. Ivuga ku musore ukunda umukobwa ariko rimwe na rimwe abantu bakabavuga cyane, gusa umusore akamubwira ko n’ubwo babavuga gute ko abihorera kandi ko abima amatwi kuko mu buzima hari igihe abantu bakundana ariko bagatandukanywa n'amagambo ariko urukundo nya rukundo ntirwumva amabwire".

KANDA HANO WUMVE BIHORERE BY ISAAC ONE MAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND