RFL
Kigali

Ngiye muri As Kigali kwirwanaho nyuma y'aho Rutsiro FC impamagariye - Butera Andrew

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/07/2021 15:01
0


Butera Andrew yaraye yerekeje muri As Kigali atijwe n'ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka 9.



Kuva mu 2012 APR FC yafata umwanzuro wo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda, mu bakinnyi binjiyemo bwa mbere Butera Andrew ni we mukinnyi wari usigayemo gusa akaba kuri ubu yerekeje mu biganza bya Eric Nshimiyimana utoza As Kigali.


Umwe mu bakinnyi bari barambye muri APR FC 

Mu Kiganiro yagiranye na Radio Flash Buteera yavuze impamvu yemeye kwerekeza muri As Kigali ndetse anavuga ko ari cyo gihe ngo yirwaneho. Yagize ati "Ku ruhande rwanjye numvaga ikipe ya As Kigali ariyo kipe nazamukiramo, Hakizimana Muhadjiri wayikiniraga twaraganiriye ndetse n'abandi bakinnyi bangira inama yo kwerekeza muri iyi kipe.

Umutoza mukuru Eric yarampamagaye urumva ko bitandukanye kuba umutoza yagukenera no kuba ikipe yagukenera kuba Eric yarampamagaye nabyo byabaye impamvu yatumye mfata icyo kemezo."


Butera yinjira mu kibuga 

Butera kandi avuga ko nta muyobozi n'umwe wo muri Rayon Sports bavuganye. Ati "Nta muyobozi wo mu yindi kipe wampamagaye usibye umuyobozi wa Rutsiro FC kandi nayo yari mu mpamvu zatumye nibaza nti ese ubu Rutsiro FC yageze aho ikenera umukinnyi wa APR FC? Nabifashe mu buryo butari bwiza ariko nanone byanteye kuba umugabo ndavuga nti ikipe nka Rutsiro iguhamagaye ikavuga ko igushaka kugira ngo uzongere uzamuke biba bigoye kuko utangiye gutera intambwe itari nziza mu mwuga wawe". 


Butera amaranye iminsi imvune ariko ubu yarakize 

Yakomeje ati: "Rutsiro FC ntabwo ari ikipe mbi nta n'ubwo ndi kuyivuga nabi, n'umuyobozi nanze kumuvuga mu mazina. Mumbabarire kubivuga ntabwo byanshimishije ariko umukinnyi yitekerezaho akavuga ati Rutsiro iyo iguhamagaye, uba ugeze ahantu ugomba kwirwanaho. Ubwo nanjye nafashe icyo cyemezo, kuko nagombaga kwirwanaho n'ubu umpamagaye ndi mu myitozo ndi kwitegura naho muri Rayon Sports nta muntu n'umwe twavuganye".

Butera yatijwe muri As Kigali mu gihe cy'umwaka umwe kuko ari nawo yari asigaranye na APR FC. Butera Andrew afite ubushobozi bwo gukina nka Nimero 10, 8 ndetse nka nimero 6.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND