RFL
Kigali

Udashidikanyije dore ibintu 5 bizakwereka umusore ugukunda by'ukuri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/07/2021 12:05
0


Ni kenshi usanga umukobwa ari mu gihirahiro yibaza niba koko umusore bakundana amukunda bya nyabyo cyangwa amubeshya. N'ubwo bitaba byoroshye kubibona gusa hari ibintu simusiga byerekana umusore ugukunda by'ukuri nta kindi agukurikiranyeho uretse urukundo.



Ibintu 5 bizakwereka ko umusore mukundana agukunda by’ukuri atakubeshya:

  1. Ita k’umagambo akoresha

Niba iyo muvugana avuga cyane, njye na we, cyangwa twe ashaka kuvuga ku bintu bifitiye akamaro mwe mwembi, ni ikimenyetso ko agukunda. Kuba akoresha, “twe” cyangwa “jye nawe”, ni uko aba atekereza wowe nawe nk’umuntu mufatanya muri byose, bikwereka ko yatangiye kubona ko wowe nawe mwahuje byose.

Ikindi kandi, niba wumva aguhamagara izina ritangaje utatekereza ko hari umuntu warikwita, mbese izina n’undi muntu yakumva akumva risekeje, ni uko agufata nk’umuntu umushimisha mu buzima bwe. Ni ikimenyetso ko agukunda cyane, kandi ugasanga iryo zina ni wowe aryita wenyine. Nta wundi muntu yariha, icyo gihe, menya ko agukunda cyane.

2. Reba niba akwitaho ku buryo yakurwanira

Kugirana ibibazo n'uwo mukundana, bisaba ko uba umwitayeho, nuko bigatuma ushaka ko mwajya mu murongo umwe w’ukuri kuri mwese. Niba habaho ikibazo uwo mukundana ukabona ntabyitayeho arabitarutse, akakwereka ko ntacyo bimubwiye, bishoboka ko atakwitayeho nawe.

Singombwa ko mutongana, murwana murukundo. Ariko mwe mwembi, mugomba kugaragaza ibitekerezo byanyu kukibazo mwagirana, nubwo kudahuza ibitekerezo byatuma murakarirana, ariko buri wese akagaragaza icyo atekereza. Niba ubona ataguha umwanya wo kugaragaza uko utekereza, cyangwa ukabona adashaka kukwereka icyo atekereza kukibazo, wikibwirako aruko agukunda, nuko utamurimo.

3. Reba niba yibuka

Abasore (abantu muri rusange) bagenda bibagirwa ibintu, harimo nk’ahantu mwahuriye, ndetse n’ibiganiro mwagiranye. Ariko niba agerageza kwibuka ubuzima mwaciyemo, aho mwahuriye ndetse n’ibiganiro mwagiranye, kandi ukabona ibyo wagiye umubwira ntabwo yahise abyibagirwa, ni ikimenyetso ko wowe ufite umwanya munini mubuzima bwe, ni ikimenyetso ko agukunda, atakubeshya.

4. Itondere ibyo yitaho kuri wowe

Ningombwa kureba uburyo akwitaho, nibyo aha agaciro kuri wowe. Ese iyo aguhamagaye cyangwa muhuye akubaza amakuru yawe n’uko umunsi wagenze? Ese ubona ashaka kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze, bugenda umunsi kuwundi? Iyo agukunda by’ukuri, yita kubuzima bwawe nuko umerewe umunsi kuwundi.

5. Reba uburyo akuvugisha

Niba umusore aguhamagara rimwe mucyumweru, kandi ukaza gusanga bisa naho abura icyo muvugana, icyo gishobora kuba ikimenyetso cyiza cyakwerekako atagukunda. Ariko niba buri gihe akwandikira, akaguhamagara, akakuvugisha inshuro nyinshi kandi ukumva ntabura icyo avuga, ni ikimenyetso cyuko uri umuntu umuri mubitekerezo bye, bivuzeko agukunda cyane.

Gusa kandi wamenyako abasore batandukanye cyane, ushobora gusanga uwo mukundana ari umusore utaba wifuza kuba yaba hafi cyane y’uwo akunda. Ugomba gushaka uburyo umenya neza imico ye.

Gusa kandi, nkuko umuntu agira inshuti babana munzu imwe, buri munsi bagahora bari kumwe kandi bafite ibyo kuvuga, ukwiye kumenya neza ko umusore ugukunda uba uri inshuti ye irenze izindi zose, bikwemezako yagakwiye kuguha igihe kinini kandi akakuganiriza kenshi, atabura icyo kuvuga.

Src:www.Wikihow.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND