Kigali

Niwo munsi w’ingenzi mu buzima bwanjye! Gael Monfils wigaruriye imitima ya benshi muri Tennis yakoze ubukwe - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/07/2021 14:14
0


Umufaransa wamamaye mu mukino wa Tennis ndetse yigarurira imitima y’abakunzi b’uyu mukino, Gael Monfils, yasezeranye n’umukunzi we Elina Svitolina, na we ukina Tennis, nyuma y’imyaka ibiri bamaze mu munyenga w’urukundo.



Gael Monfils na Elina Svitolina biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka ibiri bakundana mu bukwe bwabereye i Geneve mu Busuwisi ndetse nibo bakinnyi ba Tennis bakundana, itsinda ryabo nk’abakundanye rizwi nka “GEMS”ryaramamaye cyane ku Isi.

Monfils ni umwe mu birabura bacye bakina uyu mukino, wegukanye ibihembo bitandukanye kandi uhora ku ruhembe rw’abahatanira imidali ikomeye muri uyu mukino, mu gihe Elina Svitolina we ahora mu bakobwa 10 ba mbere ku Isi bahagaze neza.

Monfils w’imyaka 34 yashyingiranwe na Elina Svitolina ukomoka muri Ukraine w’imyaka 26 y’amavuko nyuma y’uko bari bamaze igihe babana mu nzu. Monfils yambitse impeta Elina Svitolina muri Mata uyu mwaka ndetse kuri uyu wa gatanu bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata.

Monfils amaze gutwara ibikombe 10 muri Tennis bitarimo kimwe mu bikomeye muri uyu mukino byibumbiye mu kitwa ‘Grand Slam’ mu gihe umugore we Elina Svitolina amaze gutwara 15 bitarimo igikomeye muri uyu mukino.

Monfils ari ku mwanya wa 17 ku Isi muri Tennis, mu gihe Elina Svitolina ari uwa 6 ku Isi mu bagore.

Nyuma y’uyu muhango, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Monfils na Elina batangaje ko uyu munsi ari wo w’ingenzi mu buzima bwabo.

Buri wese yagize ati “Uyu niwo munsi w’ingenzi mu buzima bwanjye”.

Monfils na Elina bakoze ubukwe nyuma y'imyaka ibiri bakundana

Aba bombi batangaje ko uyu ariwo munsi w'ingenzi mu buzima bwabo

Ubukwe bw'aba bombi bwabereye i Geneve mu Busuwisi

Monfils na Elina bombi bakina umukino wa Tennis nk'ababigize umwuga

Itsinda ry'aba bakinnyi bakundanye bakora umwuga umwe rya 'GEMS' ryaramamaye ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND