RFL
Kigali

Etienne Nkuru yahawe ubwenegihugu bwa Canada ahita ashyira hanze indirimbo nshya 'Asante' y'ishimwe ku Mana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2021 18:44
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru ubarizwa mu gihugu cya Canada, ari mu byishimo byinshi byo guhabwa ubwenegihugu bwa Canada nyuma y'igihe kinini abutegereje. Amaze guhabwa ubwenegihugu kuwa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yahise ashyira hanze indirimbo y'ishimwe.



Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bwa Canada igihugu atuyemo n'ubusanzwe, Etienne Nkuru uri mu baramyi b'ikiragano gishya yahise ashyira hanze indirimbo nshya yo gushima Imana. Ni indirimbo yise Asante ikubiyemo amashimwe ku Mana ku bwa byinshi yagiye "inkorera n'umuryango wanjye". 

Nkuru Etienne yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya iri mu rurimi rw'Igiswahili, ikaba yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 7. Avuga ko guhabwa ubwenegihugu ari inkuru nziza cyane ku muryango we. 

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo 'Rafiki Mwema' yakoranye na Nice Ndatabaye, 'Icyo yavuze' yakoranye na Aime Uwimana bakunze kwita Bishop, yavuze ko n'ubwo byari ibihe bitoroshe kubera icyorezo cya Covid-19 ariko Imana yamukoreye ibikomeye, ati "Ntacyo dufite twayitura atari ukuzana amashimwe imbere yayo".

Etienne Nkuru ahawe ubwenegihugu nyuma y'iminsi micye we n'umugore Alice Uwamahoro bibarutse imfura yabo y'umuhungu yavutse tariki 01 Nyakanga 2021. Kuvuka k'uyu mwana wabo nabyo byari amashimwe mu yandi dore ko abaganga bari babwiye Etienne n'umugore we ko inda izavamo bitewe n'impanuka Alice yakoze ubwo yari akuriwe. 

Nyuma y'uko bibarutse neza basazwe n'amashimwe, bituma umwana wabo bamwita 'Ewan Reign Nkuru' aho Ewan bivuga ko Imana ifite ubuntu butagaje - ni izina bamwise bagendeye kuri Yesaya 41:13 havuga ngo "Kuko njyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw'iburyo nkubwire nti 'witinya ndagutabaye'.


Etienne Nkuru na Alice bishimiye guhabwa ubwenegihugu bwa Canada

Etienne Nkuru yashyize hanze indirimbo 'Asante' nyuma yo guhabwa ubwenegihugu


Etienne Nkuru na Alice hamwe n'imfura yabo Ewan

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ASANTE' YA ETIENNE NKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND